Mwene Siraki 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Niba umuntu ari umukene akagira ubwenge,

uwo mukene aba afite impamvu imutera kwirata,

uwo kandi akwiye guhabwa umwanya mu bakomeye.

Kutishingikiriza ku buranga bw'umuntu

2Ntugashimagize umuntu kubera uburanga bwe,

ntugasuzugure umuntu kubera isura ye.

3Uruyuki ni ruto urugeranyije n'ibiguruka,

nyamara ubuki bwarwo buryoha kurusha ibindi byose.

4Ntugaseke umuntu kubera ko yambaye nabi,

ntugaseke umuntu uri mu ngorane,

koko Uhoraho akora ibintu bitangaje,

ibintu umuntu adashobora gusobanukirwa.

5Hari abami benshi bacishijwe bugufi,

hari n'abambitswe ikamba nta wabikekaga.

6Hari benshi mu bakomeye bacishijwe bugufi,

hari n'ab'ibirangirire bategetswe n'abo batakekaga.

Ubwitonzi mu magambo

7Ujye ubanza ushishoze mbere yo guhinyura,

ujye ubanza utekereze mbere yo kwamagana.

8Ntukagire uwo uca mu ijambo,

ntugasubize utarumva neza icyo bavuze.

9Ntukivange mu magambo atakugenewe,

ntukivange mu mpaka z'abanyabyaha.

Kwiringira Imana yonyine

10Mwana wanjye, ntugakorere imishinga icyarimwe,

nuyikurikirana cyane ntuzayishobora.

Nubwo wakora uko ushoboye ntuzayirangiza,

nubwo wakoresha imbaraga zawe zose bizakunanira.

11Hari abantu bakora umurimo bashyizeho umwete,

nyamara ntibagere ku ntego yabo.

12Hari n'abanyantege nke bakeneye ubunganira,

ni abakene nta kintu bagira,

nyamara Uhoraho abarebana impuhwe,

abarebana impuhwe akabakura muri ubwo bukene.

13Uhoraho atuma begura umutwe,

bityo abantu benshi bakabatangarira.

14Ibyiza n'ibibi, ubuzima n'urupfu, ubukene n'ubukire,

ibyo byose bikomoka ku Uhoraho.

17Impano y'Uhoraho ni iy'iteka ku bamwizera,

ubugwaneza bwe buzabayobora iteka ryose.

18Hari abantu bakizwa no kumenya kuzigama,

nyamara dore igihembo cyabo.

19Baribwira bati: “Ubu noneho nshobora kuruhuka,

ngiye kunezezwa n'ibyo ntunze”,

nyamara baribeshya kuko batazi igihe bashigaje,

bazapfa maze ibyo byose babisigire abandi.

20Ujye ukunda umurimo wawe uwiteho,

ujye uwitaho kugeza mu zabukuru.

21Ntugatangazwe n'ibikorwa by'umunyabyaha,

ujye wiringira Uhoraho wite ku murimo wawe,

koko byoroheye Uhoraho gukungahaza umukene mu kanya gato.

22Igihembo cy'intungane ni umugisha w'Uhoraho,

umugisha we ntutinda kubageraho.

23Ntukavuge uti: “Ese ubundi nkeneye iki?

Ni iki kindi ntegereje mu bihe bizaza?”

24Ntukavuge uti: “Mfite ibimpagije.

None se ni ibihe byago byangwirira?”

25Igihe cy'amahirwe, amakuba aribagirana,

igihe cy'amakuba, amahirwe aribagirana.

26Koko byorohera Uhoraho gutegereza ko umuntu apfa,

bityo amugenera ibikwiranye n'imigenzereze ye.

27Ibyago by'igihe gito byibagiza umunezero,

ibikorwa by'umuntu bigaragara apfuye.

28Ntukavuge ko umuntu afite amahirwe akiri muzima,

koko ibye bimenyekana amaze gupfa.

Kumenya guhitamo incuti

29Ntukinjize iwawe umuntu ubonetse wese,

koko imitego y'abagome ni myinshi.

30Umwirasi ni nk'inkware yafatiwe mu mutego,

ni nk'umutasi urekereje kukurimbura.

31Atega umutego ibyiza bigahinduka bibi,

ibyari bitunganye bikabonekaho inenge.

32Agashashi k'umuriro kabyara inkongi,

umunyabyaha atega imitego yica.

33Ujye wirinda umugome kuko aba agambiriye ikibi,

ujye umwirinda kuko yagusiga ubwandu butazakuvaho.

34Nucumbikira umunyamahanga azaguteza impagarara,

numucumbikira azaguteranya n'abo mu rugo rwawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help