Zaburi 92 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Indirimbo y'umuntu w'intungane

1Iyi zaburi ni indirimbo iririmbwa ku munsi w'isabato.

2Uhoraho, ni byiza kugusingiza,

Mana Isumbabyose, ni byiza kukuririmba.

3Ni byiza gutangaza ineza yawe buri gitondo,

ni byiza gutangaza umurava wawe buri joro.

4Tukuririmbe hacurangwa inanga y'imirya icumi n'inanga nyamuduri,

hacurangwa n'umurya w'inanga y'indoha.

5Uhoraho, ibyo ukora biranshimisha,

ibikorwa byawe bintera kukuvugiriza impundu.

6Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe bikomeye!

Mbega ukuntu ibitekerezo byawe bihanitse!

7Abantu b'ibicucu ntibabimenya,

injiji ntizibisobanukirwa.

8Nubwo abagome batohagira nk'ibyatsi,

nubwo inkozi z'ibibi zagubwa neza,

bose bazarimbuka buheri heri.

9Ariko wowe Uhoraho,

iteka ryose uhebuje byose!

10Uhoraho, dore abanzi bawe bazarimbuka,

ni ukuri bazarimbuka,

inkozi z'ibibi zose na zo zizatatana.

11Ariko jye wanyongereye imbaraga zingana nk'iz'imbogo,

koko nasutsweho amavuta meza mba uwawe.

12Amaso yanjye yiboneye ugutsindwa kw'abangenza,

amatwi yanjye yiyumviye ugutsindwa kw'abagome bampagurukiye.

13Intungane zitohagira nk'umukindo,

zisagamba nk'igiti cy'isederi cyo muri Libani,

14zirama nk'ibiti byatewe mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho Imana yacu,

15bikomeza kwera imbuto n'iyo bishaje,

bihorana itoto bigasagamba.

16Ibyo bigaragaza ko Uhoraho aboneye,

ni urutare runkingira,

nta bugome bumurangwaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help