1Ikiruta ni ukuba ingumba ukarangwa n'imigenzereze myiza,
abagenza batyo ntibazibagirana,
bazashimwa n'Imana ndetse n'abantu.
2Iyo bakiriho babera abandi urugero,
iyo bamaze gupfa abantu barababara,
mu bugingo bw'iteka bazambikwa ikamba,
bazagororerwa kuko batsinze intambara.
3Urubyaro rw'abagome nubwo rwaba rwinshi ruzaba imburamumaro,
abana b'ibinyendaro ntaho bashingiye,
ntibazashinga imizi ngo bakomere.
4Nubwo bagaba amashami ntibakomeye,
iyo umuyaga ubahushye barahungabana,
inkubi y'umuyaga ikabarimbura.
5Amashami yabo azavunika akiri mato,
imbuto zabo zizahunguka zidahishije zipfe ubusa.
6Koko rero ku munsi w'urubanza abo bana b'ibinyendaro bazashinja ababyeyi babo,
bazagaragaza imyifatire mibi y'ababyeyi babo.
Ugukenyuka kw'intungane7Intungane nubwo yapfa ikenyutse izanezerwa.
8Kubaha umusaza ntibiterwa n'igihe amaze,
icyubahiro ntikigereranywa n'ubwinshi bw'imyaka.
9Ubuhanga ntiburindira ko umuntu amera imvi,
imibereho iboneye ntirindira ko agera mu za bukuru.
Urugero rwa Enoki10Habayeho umuntu watunganiye Imana iramukunda,
Imana yaramutwaye kuko yabanaga n'abanyabyaha.
11Imana yaramujyanye kugira ngo ikibi kitayobya ibitekerezo bye,
yaramujyanye kugira ngo atagwa mu gishuko.
12Koko ubushukanyi bw'ikibi buzimangatanya icyiza,
inkubiri y'irari iyobya umutima utaryarya.
13Uwo muntu yabaye intungane mu gihe gito,
nyamara yagize ubutungane bwagerwaho mu myaka myinshi.
14Umutima we wanyuze Nyagasani,
ni cyo cyatumye avanwa bwangu mu isi y'abagome.
Abantu barabibonye ariko ntibabisobanukirwa,
nta n'ubwo bigeze babizirikana.
15Imana igirira ubuntu n'imbabazi abo yatoranyije,
Imana irinda abantu bayo.
Iherezo ry'abagome16Akenshi intungane ipfuye ishinja abakiriho batubaha Imana,
intungane ikenyutse ishinja abasaziye mu bukozi bw'ibibi.
17Abantu babona amaherezo y'abanyabwenge,
nyamara ntibazamenya umugambi Nyagasani abafitiye,
ntibazamenya impamvu abaha kuruhukira mu mahoro.
18Abantu barabibona bakabihinyura,
ariko Nyagasani azabakoza isoni.
19Nyuma y'ibyo bazahinduka intumbi zigayitse,
bazahinduka urw'amenyo iteka ryose mu bapfuye.
Koko bazajugunywa mu mva bacuramye,
ntibazigera bavuga ijambo na rimwe.
Nyagasani azabarimbura abahindure ivu,
bazaba mu mubabaro kandi ntibazibukwa ukundi.
Ukubabara kw'abagome20Igihe ibyaha byabo bizaba byagaragajwe,
bazaza bahinda umushyitsi,
ibicumuro byabo bizabashinja.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.