1Besalēli abāza Isanduku mu mbaho z'iminyinya, ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu.
2Ayomekaho izahabu inoze imbere n'inyuma, ayizengurutsa n'umuguno w'izahabu.
3Ayicurira ibifunga bine by'izahabu abishyira mu nguni enye zo munsi y'Isanduku, bibiri mu ruhande rumwe, bibiri mu rundi.
4Abāza imijishi mu biti by'iminyinya ayomekaho izahabu,
5ayinjiza mu bifunga by'Isanduku kugira ngo bashobore kuyiheka.
6Acura mu izahabu inoze igipfundikizo cyayo gifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu.
7Acura abakerubi babiri mu izahabu abashyira ku mitwe yombi y'igipfundikizo,
8kandi bombi bari bafatanye na cyo.
9Bari berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y'igipfundikizo.
Ameza y'imigati(Kuv 25.23-30)10Babāza ameza mu mbaho z'iminyinya, afite uburebure bwa santimetero mirongo inani n'umunani, n'ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu.
11Bayomekaho izahabu inoze, bayizengurutsa n'umuguno w'izahabu.
12Bayazengurutsa umutambiko ufite ubugari bwa santimetero umunani, na wo ufite umuguno w'izahabu.
13Bayacurira ibifunga bine by'izahabu, babishyira ku mpande zombi aho amaguru atereye,
14ahegereye umutambiko. Ibyo bifunga ni ibyo kwinjizamo imijishi yo guhekesha ameza.
15Iyo mijishi bayibāza mu biti by'iminyinya bayomekaho izahabu.
16Bacura mu izahabu inoze ibikoresho byo kuri ayo meza: amasahani n'ibiyiko n'inzabya n'utubindi, bikoreshwa mu mihango y'ituro risukwa.
Igitereko cy'amatara(Kuv 25.31-40)17Bacura igitereko cy'amatara mu izahabu inoze. Cyari kigizwe n'indiba n'igihimba n'amapfundo n'indabyo n'udututu twazo, kandi byose byacuzwe bifatanye.
18Bashamikira ku gihimba amashami atandatu, atatu mu ruhande rumwe, atatu mu rundi.
19Buri shami ryari rifite amapfundo atatu n'indabyo eshatu, n'udututu twazo.
20Ku gihimba bashyiraho amapfundo n'indabyo, n'udututu twazo.
21Bashyira ipfundo munsi ya buri mashami abiri abiri agize ibyiciro bitatu.
22Amapfundo n'amashami by'igitereko, byose babicuze mu izahabu inoze bifatanye.
23Bacura mu izahabu inoze amatara arindwi n'ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya, n'isahani yo kubishyiraho.
24Icyo gitereko n'ibigendana na cyo, byose babicuze mu biro mirongo itatu na bitanu by'izahabu inoze.
Igicaniro cy'imibavu(Kuv 30.1-5)25Babāza mu mbaho z'iminyinya igicaniro cyo koserezaho imibavu. Cyari gifite ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'uburebure bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo inani n'umunani. Cyari gifite amahembe y'imbaho afatanye na cyo.
26Bacyomekaho izahabu inoze impande zose no hejuru no ku mahembe yacyo, bakizengurutsa n'umuguno w'izahabu.
27Bacura ibifunga mu izahabu babifunga munsi y'umuguno, bibiri ku ruhande rumwe, bibiri ku rundi. Ibyo bifunga ni ibyo kwinjizamo imijishi yo guhekesha igicaniro.
28Iyo mijishi bayibāza mu biti by'iminyinya, bayomekaho izahabu.
Amavuta yo gusīga n'umubavu29Umuhanga mu gukora amarashi akora amavuta yo gukoresha mu mihango yo gusīga, akora n'umubavu mwiza uhumura neza wo koswa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.