Abanyakolosi 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imibereho ya kera n'imishya

1Imana yabazuranye na Kristo, none rero nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana ku ntebe ya cyami.

2Muhoze imitima ku byo mu ijuru atari ku byo ku isi,

3kuko mwapfanye na Kristo kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishwe hamwe na we mu Mana.

4Ubugingo bwanyu nyakuri ni Kristo, ubwo azagaragara rero namwe muzagaragara muri hamwe na we, mufite ikuzo.

5Nuko rero nimwice imigirire yanyu ifitanye isano n'iby'isi, nk'ubusambanyi no gukora ibiteye isoni, n'irari n'ibyifuzo bibi, n'umururumba uhwanye no gusenga ibigirwamana.

6Ibyo ni byo bitera Imana kurakarira.

7Namwe ubwanyu mwagenzaga mutyo kera mukigengwa n'ibyo bibi.

8Ariko ubu mugomba kuzinukwa ibi byose: uburakari n'umujinya, ubugome n'ibitutsi no kuvuga ibigambo bibi.

9Ntimukabeshyane kuko mwiyambuye kamere yanyu ya kera n'imigirire yayo,

10mukambara kamere nshya. Iyo kamere nshya igenda ivugururirwa kugira ishusho y'Iyayiremye, kugira ngo mushobore kuyimenya byuzuye.

11Aho rero haba hatakivugwa umunyamahanga cyangwa Umuyahudi, uwakebwe cyangwa utakebwe, Umusiti n'umunyeshyamba, inkoreragahato cyangwa uwigenga, ahubwo Kristo ni byose muri bose.

12Naho mwebwe abo Imana yitoranyirije ikabagira abantu bayo b'inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana.

13Igihe umuntu agize icyo apfa na mugenzi we, mwihanganirane kandi mubabarirane. Mubabarirane nk'uko Nyagasani yabababariye.

14Hejuru ya byose kandi mwambare urukundo ho umwitero. Ni na rwo mugozi ubafatanya bihebuje.

15Mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yanyu, ayo ni yo mwahamagariwe kugira ngo mube ingingo zigize umubiri umwe, kandi muhore mushimira Imana.

16Inyigisho za Kristo zibacengere rwose zibakungahaze, mugire n'ubwenge bwo kwigishanya no kugirana inama. Muririmbire Imana zaburi n'indirimbo z'ibisingizo n'izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muyishima cyane bibavuye ku mutima.

17Ibyo muvuga byose n'ibyo mukora byose, mubikore mu izina rya Nyagasani Yezu mushima Imana Se, mubinyujije kuri we.

Imibanire ikwiriye Abakristo

18Bagore, mwubahe abagabo mwashakanye nk'uko bikwiriye abari muri Nyagasani.

19Bagabo, mukunde abagore mwashakanye kandi ntimukabamerere nabi.

20Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu ku buryo bwose, kuko ari byo Nyagasani yishimira.

21Babyeyi, abana banyu ntimukababuze epfo na ruguru kugira ngo badacika intege.

22Namwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi ku buryo bwose, atari ugukorera ijisho ngo mubashimishe, ahubwo mubikore mubikuye ku mutima mutinya Shobuja mukuru, ari we Nyagasani.

23Ibyo mukora byose mubikorane umutima ukunze, atari abantu mukorera, ahubwo mukorera Shobuja uwo.

24Muzirikane ko Shobuja uwo azabagororera kubaha umunani. Koko kandi Kristo ni we Shobuja mukorera.

25Ukora ibibi wese bizamugaruka kuko Imana ifata abantu bose kimwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help