1Uwo munsi Umwami Ahashuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibyahoze ari ibya Hamani, umwanzi w'Abayahudi. Esiteri na we amenyesha umwami uko Moridekayi ari umubyeyi we. Nuko umwami aramutumiza,
2yikuramo impeta ye ya cyami yari yambuye Hamani ayiha Moridekayi. Esiteri na we ashinga Moridekayi ibyahoze ari ibya Hamani.
3Esiteri yongera gusanga umwami amwikubita imbere arira. Amwingingira kuvuguruza umugambi wa kigome Hamani ukomoka kuri Agagi, yari yarafashe wo gutsemba Abayahudi.
4Nuko umwami atunga Esiteri inkoni ya cyami y'izahabu. Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y'umwami,
5aramubwira ati: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, niba icyo nsaba kiboneye kandi ukaba unkundwakaje, nihandikwe inzandiko zivuguruza iza Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, zategekaga gutsemba Abayahudi bose batuye mu bihugu byawe byose.
6Mbese rwose nakwihanganira nte kubona icyago nk'icyo kigwirira bene wacu? Ese nakwihanganira nte kubona batsemba ubwoko bwanjye?”
7Umwami Ahashuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri n'Umuyahudi Moridekayi ati: “Dore namanikishije Hamani ku giti kubera ko yashakaga kwicisha Abayahudi, maze ngabira Esiteri ibyahoze ari ibya Hamani.
8Noneho rero nimube ari mwe mwandika urwandiko mu izina ryanjye mukurikije icyo mubona kinogeye Abayahudi, murutereho kashe yo ku mpeta ya cyami. Naho ubundi ntibishoboka ko mvuguruza inzandiko za mbere zanditswe mu izina ryanjye, ziteweho kashe yo ku mpeta ya cyami.”
9Uwo munsi ku itariki ya makumyabiri n'eshatu z'ukwezi kwa gatatu kwa Sivani, batumiza abanditsi b'umwami bandika urwandiko rukubiyemo amabwiriza yose ya Moridekayi. Kopi zarwo bazoherereza Abayahudi n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu, n'abatware bo mu bihugu by'umwami uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Abayahudi na bo babandikira mu rurimi rwabo, hakurikijwe imyandikire yarwo.
10Izo nzandiko bazandika mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, baziteraho kashe yo ku mpeta ye. Intumwa zigendera ku mafarasi yihuta y'ibwami yatoranyijwe, zishingwa gutwara izo nzandiko.
11Muri izo nzandiko umwami yahaga Abayahudi bari mu mijyi yose uburenganzira bwo kwishyira hamwe, bakarwana ku magara yabo. Bahawe uburenganzira bwo kurimbura no kwica no gutsemba agatsiko k'abantu bo mu bwoko ubwo ari bwo bwose, b'igihugu icyo ari cyo cyose bambariye kwica Abayahudi n'abana babo n'abagore babo, no kunyaga umutungo wabo.
12Mu bihugu by'Umwami Ahashuwerusi ubwo burenganzira bwari gukoreshwa umunsi umwe gusa, ari wo tariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari.
13Kopi y'urwo rwandiko igomba gutangazwa ho itegekoteka mu bihugu byose, ikamenyeshwa amoko yose kugira ngo uwo munsi nugera, Abayahudi bazabe biteguye guhōra abanzi babo.
14Nuko umwami atanga itegeko, intumwa zigenda ku mafarasi y'ibwami yihuta cyane zijyana izo nzandiko, kandi iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani.
15Moridekayi asohoka mu ngoro y'umwami yambaye umwambaro wa cyami w'isine n'uw'umweru, atamirije ikamba rinini ry'izahabu mu mutwe, yiteye umwitero worohereye kandi utukura. Abatuye umurwa wa Shushani basābwa n'ibyishimo, bavuza impundu.
16Abayahudi baracya, barishima cyane baranezerwa, bagira n'icyubahiro.
17Mu bihugu byose no mu mijyi yose aho iryo tegekoteka ry'umwami ryageraga, Abayahudi bose barishimaga bakanezerwa, bakagira umunsi mukuru n'igitaramo. Abenegihugu benshi bihindura Abayahudi kubera kubatinya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.