1Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Irembo ry'urugo rw'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye rikingwa mu minsi itandatu y'imirimo. Nyamara rijye rikingurwa ku isabato no ku mboneko z'ukwezi.
2Umwami ajye yinjirira mu irembo ry'urugo rw'inyuma, anyure mu muryango w'icyumba cy'urwinjiriro ahagarare ku nkomanizo z'umuryango, igihe abatambyi bazaba batamba mu cyimbo cye ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Umwami ajye asengera ku nkomanizo z'umuryango hanyuma asohoke, ariko irembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba.
3Ku minsi y'isabato no ku mboneko z'ukwezi, abantu bose bajye bapfukama imbere y'iryo rembo, maze bansenge jyewe Uhoraho.
4“Icyo gitambo gikongorwa n'umuriro umwami azaba azaniye Uhoraho ku munsi w'isabato, kizabe kigizwe n'abana b'intama batandatu n'impfizi y'intama byose bitagira inenge.
5Kuri iyo mpfizi y'intama ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta.
6Ku munsi w'imboneko z'ukwezi ajye atamba ikimasa n'abana b'intama batandatu, n'impfizi y'intama byose bidafite inenge.
7Kuri icyo kimasa ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke kuri iyo mpfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta.
8Umwami ajye yinjira anyuze mu cyumba cy'urwinjiriro, kandi abe ari ho asohokera.
9“Abantu nibaza gusenga Uhoraho ku munsi mukuru, abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru bazasohokere mu ryo mu majyepfo. Naho abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyepfo, basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntawe ushobora gusohokera aho yinjiriye, ahubwo bajye basohokera mu irembo riteganye n'iryo binjiriyemo.
10Umwami ajye yinjirira rimwe n'abantu baje gusenga, kandi asohokere rimwe na bo.
11Ku minsi mikuru no ku yindi minsi yategetswe, bajye batanga ibiro mirongo itatu by'ituro ry'ibinyampeke hamwe n'ikimasa, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke hamwe n'impfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange akurikije ubushake bwe. Ku biro mirongo itatu by'ifu azongereho litiro eshatu z'amavuta.
12Umwami nashaka gutura Uhoraho ituro ry'ubushake, ryaba igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa ibitambo by'umusangiro, bazamukingurire irembo ryerekeye iburasirazuba. Azatambe igitambo cye gikongorwa n'umuriro, cyangwa ibitambo by'umusangiro nk'uko asanzwe abigenza ku munsi w'isabato. Ubwo azasohoke hanyuma bakinge irembo.”
Igitambo cya buri munsi13Uhoraho aravuga ati: “Buri munsi ujye utamba umwana w'intama umaze umwaka kandi udafite inenge. Ujye uwutambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro buri gitondo.
14Buri gitondo ujye utanga ibiro bitanu by'ituro ry'ibinyampeke, na litiro y'amavuta yo kuvanga n'ibyo binyampeke. Gutura Uhoraho iryo turo ni itegeko ridakuka.
15Umwana w'intama hamwe n'ituro ry'ibinyampeke n'iry'amavuta bijye bitangwa buri gitondo, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ibihe byose.”
Iminani y'abana b'umwami16Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwami naha umwana we umunani, uzabe uw'uwo mwana kandi na we awurage abazamukomokaho.
17Ariko umwami aramutse ahaye umunani umwe mu bagaragu be, uzabe uw'uwo mugaragu kugeza ku mwaka wa Yubile. Hanyuma uwo munani uzasubizwe umwami, ube uwe n'uw'abana be.
18Nyamara kandi umwami ntakambure rubanda abanyaga iminani yabo. Ajye aha abana be iminani yo mu mugabane we, kugira ngo adakandamiza abantu banjye abambura amasambu yabo.”
Ibikoni by'Ingoro19Nuko uwo muntu anjyana mu rwinjiriro rw'irembo ryerekeye mu majyaruguru, angeza mu byumba byeguriwe Uhoraho bigenewe abatambyi. Anyereka ahantu mu ruhande rw'iburengerazuba rw'ibyo byumba,
20arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera inyama z'ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga n'Imana. Ni na ho bazajya batekera amaturo y'ibinyampeke ngo hatagira ikintu cyeguriwe Imana bajyana inyuma y'urugo, kugira ngo abantu badakora ku bintu byayeguriwe.”
21Hanyuma wa muntu anjyana mu rugo rw'inyuma anyujije mu nguni enye zarwo, maze mbona muri buri nguni urundi rugo ruto.
22Muri izo nguni uko ari enye z'urugo rw'inyuma, hari ingo enye ntoya zizitiwe kandi zifite ingero zingana. Buri rugo rwari rufite metero makumyabiri z'uburebure, na metero cumi n'eshanu z'ubugari.
23Urugo rwose rwari ruzengurutswe n'urukuta rw'amabuye, kandi kuri izo nkuta hari amaziko impande zose.
24Nuko arambwira ati: “Ibyo ni ibikoni, aho abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro bazajya batekera ibitambo bya rubanda.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.