1Impfura ya Benyamini ni Bela, umukurikira ni Ashibeli, uwa gatatu ni Ahara,
2uwa kane ni Noha, uwa gatanu ni Rafa.
3Bene Bela ni Adari na Gera na Abihudi,
4na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,
5na Gera na Shefufani na Huramu.
6Bene Ehudi ari bo bari abakuru b'imiryango y'abantu bari batuye i Geba, hanyuma bagahungishirizwa i Manahati ni aba:
7Nāmani na Ahiya na Gera. Gera yari se wa Uza na Ahihudi, ni we wabahungishije.
8Shaharayimu amaze kwirukana abagore be bombi, ari bo Hushimu na Bāra, yabyariye abana mu gihugu cya Mowabu.
9Yashatse undi mugore witwaga Hodeshi maze babyarana Yobabu na Sibiya, na Mesha na Malikamu,
10na Yewusi na Sakiya na Miruma. Abo bahungu be bose bari abakuru b'imiryango yabo.
11Shaharayimu kandi yari yarabyaranye na Hushimu abahungu babiri, ari bo Abitubu na Elipāli.
12Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi. Shemedi ni we wahanze umujyi: wa Ono, hamwe n'uwa Lodi n'imidugudu iyikikije.
Ababenyamini b'i Gati n'Ayaloni13Beriya na Shema bari abakuru b'imiryango yari muri Ayaloni, bamenesheje abaturage b'i Gati.
14Bene Beriya ni Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,
15na Zebadiya na Aradi na Ederi,
16na Mikayeli na Yishipa na Yoha.
Ababenyamini b'i Yeruzalemu17Bene Elipāli ni Zebadiya na Meshulamu, na Hiziki na Heberi,
18na Ishimerayi na Yiziliya na Yobabu.
19Bene Shimeyi ni Yakimu na Zikiri na Zabudi,
20na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,
21na Adaya na Beraya na Shimurati.
22Bene Shashaki ni Ishepani na Eberi na Eliyeli,
23na Abudoni na Zikiri na Hanani,
24na Hananiya na Elamu na Antotiya,
25na Ifudeya na Penuweli.
26Bene Yerohamu ni Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,
27na Yāreshiya na Eliya na Zikiri.
28Abo ni bo bari abakuru b'imiryango bakurikije ibisekuruza byabo, kandi bari batuye i Yeruzalemu.
Ababenyamini b'i Gibeyoni n'i Yeruzalemu29Yeyiyeli wahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n'umugore we Māka.
30Umuhungu we w'impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,
31na Gedori na Ahiyo, na Zekeri
32na Mikuloti, ari we se wa Shimeya. Abo bari batuye i Yeruzalemu bateganye n'indi miryango ya bene wabo.
Abakomoka kuri Sawuli(1 Amateka 9.39-44)33Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.
34Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika.
35Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.
36Ahazi yabyaye Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa,
37Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa na we abyara Aseli.
38Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanani.
39Impfura ya Esheki umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.
40Bene Ulamu bari abagabo b'intwari bazobereye mu kurashisha umuheto. Bari bafite abana n'abuzukuru benshi, bose hamwe bari ijana na mirongo itanu.
Abo bose bakomotse mu muryango wa Benyamini.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.