1 Samweli 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Samweli ahugūra Abisiraheli

1Samweli abwira Abisiraheli bose ati: “Dore numvise ibyo mwambwiye byose maze mbimikira umwami.

2None rero nguyu umwami wanyu, jyewe ndisaziye dore imvi ni uruyenzi, n'abahungu banjye muri kumwe. Narabayoboye kuva mu buto bwanjye kugeza ubu.

3Mbese hari uwo nanyaze ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Mbese hari uwo nariganyije cyangwa nakandamije? Ese hari uwo natse ruswa kugira ngo nirengagize ibikorwa bye bibi? Dore ndi hano, nimunshinje imbere y'Uhoraho n'imbere y'umwami yimikishije amavuta. Niba narabikoze nzabyishyura.”

4Baramusubiza bati: “Ntabwo waturiganyije cyangwa ngo udukandamize, kandi nta we wagize icyo waka.”

5Arongera arababwira ati: “Uyu munsi Uhoraho n'uyu mwami bambereye abagabo ko nta kintu na kimwe munshinja.”

Abisiraheli baramusubiza bati: “Uhoraho yakubereye umugabo.”

6Nuko Samweli arababwira ati: “Uhoraho ni we watoranyije Musa na Aroni, kandi ni we wavanye ba sokuruza mu Misiri.

7None rero nimuhaguruke mbashinje imbere y'Uhoraho mbibutsa ibyiza byose yabakoreye, mwebwe na ba sokuruza.

8Nyuma y'aho Yakobo agereye mu Misiri, ba sokuruza batakambiye Uhoraho maze atuma Musa na Aroni, babavana mu Misiri babatuza muri iki gihugu.

9Icyakora birengagije Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w'ingabo z'i Hasori, abagabiza n'Abafilisiti n'umwami wa Mowabu barabarwanya.

10Barongera batakambira Uhoraho bagira bati: ‘Twaracumuye twimūra Uhoraho, tuyoboka za Bāli na za Ashitaroti, none dukize abanzi tuzakuyoboka.’

11Nuko Uhoraho aboherereza Gideyoni na Bedani na Yefute nanjye Samweli, abakiza abanzi bari babakikije maze mubaho mu mutekano.

12Nyamara mubonye Nahashi umwami w'Abamoni yitegura kubatera, mwirengagiza ko Uhoraho Imana yanyu ari we mwami wanyu, murambwira muti: ‘Ibyo ntibihagije turashaka umwami wo kudutegeka.’

13“Dore umwami mwahisemo ari na we mwasabye, nguyu Uhoraho aramubahaye.

14Mujye mwubaha Uhoraho mumuyoboke, mumwumvire kandi ntimugateshuke ku mabwiriza ye. Bityo mwebwe n'umwami wanyu muzayoboka Uhoraho Imana yanyu.

15Ariko nimutamwumvira ntimwite ku mabwiriza ye, azabibasira nk'uko yibasiye ba sokuruza.

16None ubu nimugume aho muri, mwitegure kureba igitangaza Uhoraho agiye gukora.

17Dore turi mu mpeshyi mu isarura ry'ingano, ariko ngiye gusenga Uhoraho ahindishe inkuba kandi agushe imvura. Ubwo ni bwo muri bumenye kandi mwemere ko mwacumuye bikomeye ku Uhoraho mwisabira umwami.”

18Nuko Samweli arasenga, Uhoraho ahindisha inkuba agusha n'imvura, maze Abisiraheli bose batinya cyane Uhoraho na Samweli.

19Nuko babwira Samweli bati: “Databuja, udusabire Uhoraho Imana yawe ye kutwica, kuko ku bicumuro byacu byose twongeyeho n'icyo kwisabira umwami.”

20Samweli arabasubiza ati: “Nimuhumure! Koko mwaracumuye, ariko muramenye ntimuzongere kwimūra Uhoraho, mujye mumukorera n'umutima wanyu wose.

21Ntimukayoboke ibigirwamana kuko nta cyo byabungura, ntibibasha no kubakiza, nta n'icyo byabamarira.

22Uhoraho ntazabatererana kuko yiyemeje kubagira ubwoko bwe, kandi ntiyakwitesha icyubahiro.

23Nanjye ntibikamvugweho ko nacumura ku Uhoraho ndeka kubasabira. Nzakomeza no kubereka imigenzereze itunganiye Uhoraho.

24Mujye mumwubaha mumukorere mu kuri n'umutima wanyu wose, muzirikana ibikomeye byinshi yabakoreye.

25Ariko nimukomeza gukora ikibi muzarimbukana n'umwami wanyu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help