Ezayi 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abanyamisiri bakuka umutima

1Ubu ni ubutumwa bwagenewe Misiri.

Dore Uhoraho agiye mu Misiri,

aragendera ku gicu cyihuta cyane,

ibigirwamana byo mu Misiri birahinda umushyitsi imbere ye,

Abanyamisiri bacitse intege.

2Uhoraho aravuga ati:

“Ngiye kubateranya basubiranemo,

umuvandimwe azarwanya uwo bava inda imwe,

incuti na zo zizarwana.

Umujyi uzarwanya undi mujyi,

igihugu kizatera ikindi.

3Abanyamisiri bazakuka umutima,

imigambi yabo nzayihindura ubusa.

Bazagisha inama ibigirwamana byabo,

bazagisha inama abazimu n'abashitsi n'abapfumu.

4Abanyamisiri nzabagabiza abategetsi b'inkazi,

bazategekwa n'umwami ubakandamiza.”

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo avuze.

5Amazi ya Nili azakama,

urwo ruzi ruzahinduka umusenyi.

6Imigende yarwo izaba umunuko,

imigezi yo mu Misiri izakama,

imbingo n'imfunzo bizumirana.

7Imirima yose yuhirwaga n'uruzi rwa Nili izakakara,

izakuburwa n'umuyaga nta kizasigara.

8Abarobaga muri Nili bose bazaganya barire,

abarobeshaga ururobo bazijujuta,

abarobeshaga imitego bazagira agahinda.

9Ababoshyi b'imyenda bazacika intege,

abagabo n'abagore baboha imyenda yera na bo bazumirwa.

10Koko ababoshyi b'imyenda bazashoberwa,

ababeshwagaho n'uwo mwuga bazashavura.

11Abategetsi b'i Sowani ni abapfapfa,

abajyanama b'ibwami batanga inama z'imburamumaro.

Ni nde ushobora kubwira umwami ati:

“Ndi impuguke nkomoka ku bami ba kera?”

12Mwami wa Misiri, za mpuguke zawe ziri he?

Ngaho nizikumenyeshe icyo Uhoraho Nyiringabo yagambiriye,

nizikumenyeshe imigambi ye ku gihugu cya Misiri.

13Abategetsi ba Sowani ni abapfapfa,

abategetsi ba Memfisi na bo barajijwe,

abo batware ni bo bagomba kuyobora igihugu,

nyamara barakiyobeje.

14Uhoraho yayobeje imigambi yabo,

koko rero bayobeje Abanyamisiri mu byo bakora byose,

bityo babaye nk'abasinzi bigaragura mu birutsi.

15Nta n'umwe mu Misiri ushobora kugira icyo amara, yaba umukire cyangwa umukene, yaba uw'ingenzi cyangwa uw'inyuma y'abandi.

Uko Misiri izamera

16Igihe kimwe Abanyamisiri bazaba nk'abagore, bazagira ubwoba bahinde umushyitsi nibabona Uhoraho Nyiringabo abarwanya.

17Abayuda bazatera ubwoba Abanyamisiri, buri wese uzumva bavuga iby'Abayuda azagira ubwoba, kuko Uhoraho Nyiringabo agambiriye kubarwanya.

18Icyo gihe imijyi itanu yo mu Misiri izavuga igiheburayi, bityo bemere kwifatanya n'Uhoraho Nyiringabo. Umwe muri iyo mijyi uzitwa “Umujyi w'izuba”.

19Icyo gihe mu Misiri rwagati hazubakwa urutambiro rw'Uhoraho, n'inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka.

20Ibyo bizaba ikimenyetso n'ubuhamya ko Uhoraho Nyiringabo ari mu gihugu cya Misiri. Igihe Abanyamisiri bazatabaza Uhoraho kubera ababakandamiza, azaboherereza umukiza uzabatabara, ababohore.

21Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, bityo na bo bazamumenya. Bazamutura ibitambo n'amaturo, bagirane amasezerano na we kandi bayakomeze.

22Uhoraho azahana Abanyamisiri abateze indwara, ariko hanyuma azabakiza. Ubwo bazamugarukira, abababarire kandi abakize.

23Icyo gihe hazaboneka inzira ihuza Misiri na Ashūru. Abanyashūru bazagenderera Abanyamisiri, n'Abanyamisiri bagenderere Abanyashūru. Abatuye ibyo bihugu byombi bazasengera hamwe.

24Icyo gihe nikigera, Isiraheli izaba iya gatatu kuri Misiri na Ashūru. Ibyo bihugu uko ari bitatu bizahesha isi yose umugisha.

25Uhoraho Nyiringabo azabaha umugisha avuga ati: “Mpaye umugisha abantu banjye b'Abanyamisiri, nywuhaye n'Abanyashūru niremeye, n'Abisiraheli umwihariko wanjye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help