1Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by'imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo.
2Nuko mbona igisa n'ikiyaga cy'ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n'abatsinze cya gikōko n'ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy'ibirahure bafashe inanga bahawe n'Imana.
3Baririmbaga indirimbo ya Musa umugaragu w'Imana, n'indirimbo y'Umwana w'intama bagira bati:
“Nyagasani Mana Ishoborabyose,
mbega ukuntu ibyo ukora bikomeye kandi bitangaje!
Wowe Mwami ugenga amahanga,
mbega ukuntu imigenzereze yawe ari iy'ubutabera n'ukuri!
4Nyagasani, ni nde utagutinya?
Ni nde utagusingiza?
Ni wowe Muziranenge wenyine.
Amahanga yose azaza akwikubite imbere,
azakuramya kuko ibikorwa byawe by'ubutabera byagaragaye.”
5Nyuma y'ibyo mbona mu ijuru Ingoro y'Imana irakinguwe, ari ryo Hema rihamya Isezerano yagiranye n'abayo.
6Ba bamarayika barindwi bacigatiye bya byago birindwi basohoka muri iyo Ngoro, bari bakenyeye mu gituza imyenda ikenkemuye kandi irabagirana, bayikenyeje imikandara y'izahabu.
7Kimwe muri bya binyabuzima bine giha ba bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye uburakari bw'Imana ihoraho iteka ryose.
8Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry'Imana n'ububasha bwayo. Nta muntu n'umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n'abamarayika barindwi birangiye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.