Mwene Siraki 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Igisingizo cy'Ubuhanga

1Ubuhanga buvuga igisingizo cyabwo,

bwihesha ikuzo mu bantu babwo.

2Ubuhanga bufata ijambo mu ikoraniro ry'Usumbabyose,

bugaragaza ikuzo ryabwo imbere y'ingabo zayo.

3Buravuga buti: “Nakomotse ku Usumbabyose,

nakwiriye ku isi nk'umwuka.

4Natuye hejuru mu kirere,

intebe yanjye ya cyami yari inkingi y'igicu.

5Jyewe ubwanjye nazengurutse ikirere,

nageze no mu nyenga y'ikuzimu.

6Nategetse isi yose n'imivumba yo mu nyanja,

nategetse abantu bose n'ibihugu byose.

7Nashakashatse mu bihugu byose aho nduhukira,

nashakashatse aho natura.

8Umuremyi wa byose yarantegetse,

Uwandemye yanyeretse aho ntura.

Yarambwiye ati: ‘Tura mu bakomoka kuri Yakobo,

umugabane wawe uzabe muri Isiraheli.’

9Yandemye kuva kera kose mbere y'uko isi ibaho,

nzabaho ubuziraherezo.

10Nakoreraga Usumbabyose mu Ihema riziranenge,

uko ni ko natuye muri Siyoni.

11Uhoraho yantuje muri Yeruzalemu umujyi ukunzwe,

yampaye kuhategeka.

12Nashinze imizi mu bantu b'ibirangirire,

nashinze imizi mu bo Uhoraho yitoranyirije.

13Narakuze mba nk'isederi yo muri Libani,

nabaye nk'umuzonibari wo ku musozi wa Herimoni.

14Nakuze nk'umukindo wo muri Enigedi,

nakuze nk'indabyo z'i Yeriko,

nakuze nk'umunzenze mwiza wo mu kibaya,

narakuze mba nk'igiti kirekire.

15Umubavu wanjye umeze nk'uwa kaneli ihumura neza,

nsakaza impumuro nziza nk'iy'umubavu watoranyijwe,

ndusha impumuro galubanumu, onika na sitoragisi,

ndusha impumuro imibavu yo mu Ihema riziranenge.

16Nagabye amashami nk'igiti kinini,

nagabye amashami meza y'igikundiro.

17Ndi nk'umuzabibu ufite imbuto nziza,

indabyo zanjye zera imbuto nziza kandi nyinshi.

19Nimunsange mwebwe abanyifuza,

muzahazwa n'ibyiza byanjye.

20Kunyibuka biryohera kurusha ubuki,

kumbona biryoha kurusha umushongi w'ubuki.

21Abandiyeho bakomeza kunsonzera,

abanyoyeho bakomeza kungirira inyota.

22Unyumvira ntazagira ikimwaro,

abankurikiza ntibazacumura.”

Ubuhanga n'Amategeko

23Ibyo byose biri mu gitabo cy'Isezerano ry'Imana isumbabyose,

ni ryo Tegeko Musa yadusigiye,

ni umurage w'abakomoka kuri Yakobo.

25Ni itegeko risendereza ubuhanga nk'uruzi rwa Fisoni,

ni nk'uruzi rwa Tigiri ku mwero w'imbuto.

26Risendereza ubwenge nk'uruzi rwa Efurati,

ni nk'uruzi rwa Yorodani mu gihe cy'isarura.

27Rikwirakwiza inyigisho nk'uruzi rwa Nili rusendereye,

ni nk'uruzi rwa Gihoni mu gihe cy'isarura ry'imizabibu.

28Umuntu wa mbere ntiyashoboye kurimenya neza,

uwanyuma na we ntiyashoboye kurisobanukirwa.

29Koko ibitekerezo byaryo ni byinshi kurusha amazi yo mu nyanja,

inama zaryo zigera kure kuruta ikuzimu.

30Ndi nk'umuyoboro uturuka mu ruzi,

ndi nk'umugezi utemba ugana mu busitani.

31Naravuze nti: “Nzavomerera ubusitani bwanjye,

nzanetesha umurima wanjye.”

Umuyoboro wanjye wahindutse uruzi,

uruzi na rwo rwahindutse inyanja!

32Nzatuma inyigisho zanjye zirabagirana nk'umuseke ukebye,

nzatuma umucyo wazo ugera kure.

33Nzongera namamaze inyigisho zanjye nk'ubuhanuzi,

nzaziraga ab'ibihe bizaza.

34Murabona ko atari jye ubwanjye wikoreraga,

nabikoreraga abantu bose bashaka Ubuhanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help