1 Amateka 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Urupfu rwa Sawuli n'abahungu be(1 Sam 31.1-13)

1Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n'Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa.

2Abafilisiti basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b'Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane.

4Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba, ntiyabyemera. Sawuli afata inkota ye ayishitaho.

5Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye arapfa.

6Nguko uko Sawuli yapfanye n'abahungu be batatu, hamwe n'ab'inzu ye bose.

7Abisiraheli bose bari batuye mu kibaya cya Yizerēli bamenye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze, na Sawuli n'abahungu be bapfuye basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo.

8Ku munsi ukurikiye uw'urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n'abahungu be aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa.

9Nuko bacuza Sawuli, batwara igihanga cye n'intwaro ze babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu bigirwamana byabo.

10Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y'ibigirwamana byabo, naho igihanga cye bakimanika mu ngoro y'ikigirwamana cyitwaga Dagoni.

11Abaturage bose b'i Yabeshi y'i Gileyadi bumvise ibyo byose Abafilisiti bakoreye Sawuli,

12abagabo bose b'intwari bo muri bo bajya kuzana umurambo wa Sawuli n'iy'abahungu be, bayishyingura munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cy'i Yabeshi. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya.

13Sawuli apfa azize ko yacumuye ku Uhoraho yanga gukurikiza amabwiriza ye, ndetse ashikisha ku mupfumu, amugisha inama

14aho kuyigisha Uhoraho. Ni cyo cyatumye Uhoraho amwicisha, maze ingoma ye ayiha Dawidi mwene Yese.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help