2 Samweli 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Natani amenyesha Dawidi icyaha cye

1Uhoraho atuma Natani kuri Dawidi, ajyayo aramubwira ati: “Hari abaturanyi babiri mu mujyi, umwe ari umukire undi ari umukene.

2Uwo mukire yari afite amashyo menshi y'inka n'intama.

3Naho uwo mukene afite akāgazi k'intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n'abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk'agakobwa ke bwite.

4Wa mukire agenderewe n'umushyitsi ntiyafata mu matungo ye kugira ngo amuzimanire, ahubwo afata ka kāgazi k'intama ka wa mukene, aba ari ko azimanira uwo mushyitsi!”

5Dawidi arakarira cyane uwo mukire, maze abwira Natani ati: “Ndahiye Uhoraho, umuntu wakoze ibyo akwiye kwicwa,

6kandi ako kāgazi k'intama azakariha intama enye kuko atagize impuhwe.”

7Natani ni ko kubwira Dawidi ati: “Uwo muntu ni wowe. Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jyewe ubwanjye wagusīze amavuta kugira ngo ube umwami w'Abisiraheli, ngukiza Sawuli.

8Naguhaye gutwara ab'inzu yashobuja nguha n'abagore be, naguhaye gutegeka Abisiraheli n'Abayuda, kandi iyo ibyo biba bidahagije nari kukongerera n'ibindi.

9None ni iki cyatumye uncumuraho ukarenga ku mategeko yanjye? Wagambiriye ko Uriya w'Umuheti yicwa n'Abamoni, kugira ngo ubone uko ucyura umugore we.

10Kubera ko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w'Umuheti, mu bazagukomokaho b'ibihe byose ntihazaburamo abapfa rubi.

11Ngiye kuguteza ibyago bizaturuka ku muryango wawe bwite, nzatuma uwo mufitanye isano aryamanira n'abagore bawe ku karubanda.

12Ibyo wakoze wabikoze rwihishwa, ariko jye nzabikwitūrira imbere y'Abisiraheli bose ku mugaragaro.’ ”

13Dawidi abwira Natani ati: “Koko nacumuye ku Uhoraho.”

Natani aramubwira ati: “Uhoraho yakugiriye imbabazi nturi bupfe.

14Ariko kuko washujuguje utyo Uhoraho mu banzi be, umwana w'umuhungu wabyaye azapfa.”

15Nuko Natani yisubirira iwe.

Urupfu rw'umuhungu wa Dawidi

Uhoraho ahita ateza indwara wa mwana Dawidi yabyaranye n'uwahoze ari muka Uriya.

16Dawidi atakambira Imana asabira uwo mwana kugira ngo akire, yigomwa kurya, aryama hasi ijoro ryose.

17Ibyegera bye biramwinginga ngo abyuke ariko aranga, ntiyagira n'icyo asangira na bo.

18Hashize iminsi irindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kubimubwira, kuko bibwiraga bati: “Ko twamubwiraga ntatwumve umwana akiriho, twahera he tumubwira ko yapfuye? Byatuma akora ishyano.”

19Nyamara Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, ahita yibwira ko umwana yapfuye, ni ko kubabaza ati: “Aho wa mwana ntiyapfuye?”

Baramusubiza bati: “Amaze gupfa.”

20Dawidi abyuka aho yari aryamye hasi, ariyuhagira arisīga, ahindura imyambaro maze ajya mu Nzu y'Uhoraho aramuramya. Agarutse iwe yaka ibyokurya, baramuhereza arafungura.

21Abagaragu be baramubaza bati: “Ibyo ukoze ibi ni ibiki? Umwana akiriho wigomwe kurya urarira, none amaze gupfa ni bwo uhagurutse urafungura!”

22Dawidi arabasubiza ati: “Umwana akiriho nigomwe kurya ndarira, kuko nibwiraga ko Uhoraho ashobora kumbabarira umwana agakira.

23None se ko amaze gupfa, kwigomwa kurya byamarira iki? Ese nshobora kumugarura? Ni jye uzamusanga naho we ntabasha kungarukira.”

Ivuka rya Salomo

24Dawidi ahoza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana babyarana umuhungu, Dawidi amwita Salomo. Uhoraho akunda uwo mwana,

25atuma umuhanuzi Natani ngo amwite Yedidiya. Iryo zina risobanurwa ngo “Ukunzwe n'Uhoraho”.

Dawidi yigarurira umujyi wa Raba(1 Amateka 20.1-3)

26Hagati aho Yowabu akomeza kugota Raba umurwa w'Abamoni, yigarurira ikigo ntamenwa cy'ibwami.

27Nuko atuma kuri Dawidi ati: “Twateye Raba dufata agace k'umujyi k'aho bavoma,

28none ube ari wowe ukoranya izindi ngabo z'Abisiraheli wigarurire umujyi, naho ubundi ishema ryaba iryanjye.”

29Nuko Dawidi akoranya izindi ngabo zose atera Raba, arahigarurira.

30Afata ikamba ry'umwami wabo ryari rikozwe mu izahabu, rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n'ibuye ry'agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n'indi minyago myinshi cyane.

31Asohora abaturage mu mujyi abakoresha imirimo y'agahato. Bamwe basatura ibiti bakoresheje inkero, abandi bakoresha amapiki n'amashoka, abandi babumba amatafari. Dawidi abigenza atyo no ku yindi mijyi yose y'Abamoni, hanyuma Dawidi n'ingabo ze basubira i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help