1Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani aba incuti magara ya Dawidi, amukunda nk'uko yikunda.
2Kuva uwo munsi kandi Sawuli agumana Dawidi, ntiyareka asubira kwa se.
3Yonatani anywana na Dawidi, kuko yamukundaga nk'uko yikunda.
4Yikuramo igishura yari yambaye agiha Dawidi, kimwe n'indi myamabaro ye n'inkota ye, n'umuheto we n'umukandara we.
5Dawidi yatabaraga ahantu hose Sawuli amwohereje agatsinda, Sawuli amuha umutwe w'ingabo ategeka, kandi Dawidi akundwa n'ingabo zose ndetse n'abagaragu ba Sawuli.
6Ingabo zitabarutse Dawidi amaze kwica wa Mufilisiti, abagore basohotse mu mijyi yose y'Abisiraheli aho Sawuli yanyuraga, bakamusanganira n'ubwuzu baririmba babyina, bavuza ingoma kandi bacuranga.
7Abo bagore barikiranyaga bishimye bagira bati:
“Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi we yica ibihumbagiza.”
8Ayo magambo Sawuli ayafata nabi ararakara cyane, aribwira ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.”
9Kuva uwo munsi Sawuli atangira kureba nabi Dawidi.
10Nyuma y'aho Imana iteza Sawuli wa mwuka mubi, atangira gusaragurikira mu nzu iwe afashe icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga nk'uko bisanzwe.
11Nuko Sawuli aribwira ati: “Ndatera Dawidi icumu rimushite ku nzu.” Ariteye Dawidi aryizibukira kabiri kose.
12Sawuli yatinyaga Dawidi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli Uhoraho yaramuzinutswe.
13Sawuli ni ko kumwikura iruhande amugira umutware w'ingabo igihumbi, nuko Dawidi akajya aziyobora ku rugamba.
14Ibyo Dawidi yakoraga byose byaramuhiraga kuko Uhoraho yari kumwe na we,
15Sawuli abibonye aramutinya.
16Icyakora Abisiraheli bose n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko ari we wayoboraga ingabo ku rugamba.
Dawidi arongora umukobwa wa Sawuli17Sawuli abwira Dawidi ati: “Dore Merabu umukobwa wanjye w'impfura, nzamugushyingira, upfa kunkorera gitwari ukayobora ingabo mu izina ry'Uhoraho.” Ubwo Sawuli yaribwiraga ati: “Ye kuzaba ari jye wica Dawidi, ahubwo azagwe ku Bafilisiti.”
18Dawidi asubiza Sawuli ati: “Ndi nde kandi naba ndi mwene nde, kugira ngo mbe naba umukwe w'umwami w'Abisiraheli?”
19Ariko igihe cyo gushyingira Merabu kigeze, ntiyashyingirwa Dawidi ahubwo ahabwa Adiriyeli w'i Mehola.
20Undi mukobwa wa Sawuli witwaga Mikali aza kubenguka Dawidi. Sawuli ngo babimumenyesheje biramushimisha
21kuko yibwiraga ati: “Nzamumushyingira amubere umutego uzatuma yicwa n'Abafilisiti.” Sawuli arongera abwira Dawidi ubwa kabiri ati: “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”
22Nuko Sawuli ategeka abagaragu be ati: “Muzihererane Dawidi mumubwire muti: ‘Ko uri umutoni w'umwami n'abagaragu be bakagukunda, wakwemeye ukaba umukwe w'umwami!’ ”
23Abagaragu basubiriramo Dawidi ayo magambo, na we arabasubiza ati: “Ariko se mwebwe mubona kuba umukwe w'umwami ari ibintu byoroshye? Ndi umukene n'intamenyekana.”
24Abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawidi yababwiye.
25Nuko Sawuli ashaka uko Dawidi yazicwa n'Abafilisiti, abwira abagaragu be ati: “Mumubwire muti: ‘Umwami nta nkwano yindi ashaka uretse guhōra inzigo abanzi be. None rero uzamuzanire ibinyita ijana byakebwe ku Bafilisiti.’ ”
26Barabimubwira maze Dawidi yishimira ko azaba umukwe w'umwami. Mbere y'igihe cyo kumushyingira
27ahagurukana n'ingabo ze bagaba igitero, bica Abafilisiti magana abiri. Ibinyita byabo Dawidi arabizana babiha umwami nta na kimwe kiburamo, kugira ngo azakunde abe umukwe w'umwami. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.
28Sawuli abona ko Uhoraho ari kumwe na Dawidi, n'uko umukobwa we Mikali yakundaga Dawidi cyane.
29Nuko arushaho gutinya Dawidi, kandi akomeza kuba umwanzi we iteka ryose.
30Abategetsi b'Abafilisiti bajyaga bagaba ibitero, ariko buri gihe Dawidi akabatsinda kurusha abandi bagaba b'ingabo za Sawuli, bituma aba ikirangirire.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.