1Koko rero aka kazu k'ingando dutuyemo ari ko mubiri, tuzi ko nigasenyuka mu ijuru dufite inzu idasenyuka tuzabamo, itubatswe n'abantu ahubwo yubatswe n'Imana.
2Igihe tukigatuyemo turaniha tubitewe no kwifuza cyane gutwikirwa n'iyo nzu yacu yo mu ijuru
3maze nitumara gutwikirwa na yo tuzasangwe tutambaye ubusa.
4Koko rero twebwe abakiri muri aka kazu k'ingando, duhora tuniha nk'abantu bikoreye imitwaro iremereye. Si uko dushaka kwamburwa uyu mubiri usanzwe, ahubwo twifuza kwambikwa umubiri tuzaherwa mu ijuru, kugira ngo uyu upfa uzimangatanywe n'ubugingo buhoraho.
5Ibyo ni byo Imana ubwayo yaduteganyirije, ndetse yaduhaye Mwuka wayo ho umusogongero w'ibyo yatugeneye.
6Ni cyo gituma tuba indacogora. Tuzi ko igihe tukiri iwacu mu mubiri, tuba turi kure ya Nyagasani.
7Tugenda tuyoborwa n'ukwizera, tutayoborwa n'ibigaragarira amaso.
8Ni koko turi indacogora. Icyo twahitamo ni ukwimuka, tukavanwa muri uyu mubiri tugataha kwa Nyagasani.
9Icyo tugamije rero ni ukumushimisha, twaba tugituye muri uyu mubiri cyangwa tuwimutsemo.
10Koko rero twese tugomba kuzitaba urukiko kugira ngo ducirwe urubanza na Kristo, umuntu wese yiturwe ibikwiriye ibyiza cyangwa ibibi azaba yarakoze agituye mu mubiri.
Kristo yatwunze n'Imana11Noneho tuzi gutinya Nyagasani icyo ari cyo, ni cyo gituma dukora uko dushoboye ngo twemeze abantu ibye. Uko tumeze kose Imana iratuzi imbere n'inyuma, nkaba niringira ko namwe mwamenye imbere n'inyuma.
12Ntabwo ari ukongera kubiyogezaho, ahubwo dushaka kubaha impamvu mwashingiraho mukaturata, kugira ngo mubone icyo musubiza ba bandi barata iby'inyuma gusa, bidafite ishingiro mu mutima.
13Niba turi abasazi (nk'uko bavuga), twasaze ku bw'Imana, ariko niba dushyira mu gaciro ni mwe bifitiye akamaro.
14Koko urukundo rwa Kristo ni rwo rubiduhatira. Twemera ko uwapfiriye abantu bose ari umwe, bityo rero bose bakaba barapfuye.
15Ikindi yapfiriye bose kugira ngo abakiriho be gukomeza kubaho bishimisha, ahubwo babeho bashimisha Kristo wabapfiriye maze akazuka.
16Bityo kuva ubu nta muntu tucyemera dushingiye kuri kamere y'abantu. Ndetse nubwo kera na Kristo twamwemeraga dutyo, ubu si ko tukimwemera.
17Erega iyo umuntu ari muri Kristo aba icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose bikaba bihindutse bishya.
18Ibyo byose Imana ni yo yabikoze. Yiyunze na twe ikoresheje Kristo, nyuma idushinga umurimo wo kubwira abantu ngo biyunge na yo.
19Koko rero Imana yari muri Kristo igihe yiyungaga n'abantu bo ku isi yose, bityo ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo. Natwe idushinga kubwira abantu ngo biyunge na yo.
20Koko turi intumwa za Kristo, ndetse Imana ubwayo ni yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Turabinginga mu izina rya Kristo, nimwiyunge n'Imana.
21Kristo utarigeze akora icyaha Imana yamubazeho ibyaha byacu, kugira ngo muri we tubarweho ubutungane bwayo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.