1Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azimana ibyokurya n'amazi,
azabyima abo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu,
azabima ibyo bari bishingikirijeho byose.
2Azabima abantu b'intwari n'abajya ku rugamba,
azabima abacamanza n'abahanuzi,
ntazabemerera kugira ababaragurira n'abakuru b'imiryango.
3Azabima abagaba b'ingabo n'abanyacyubahiro,
ntazabemerera kugira abajyanama n'abanyabukorikori n'abapfumu.
4Azabaha abasore babategeke,
koko abana bato ni bo bazabayobora.
5Abantu bazagirirana nabi,
buri muntu azakandamiza mugenzi we.
Abasore bazarwanya abasaza,
rubanda rugufi ruzasuzugura abanyacyubahiro.
6Umuntu azasingira umuvandimwe bavukana amubwire ati:
“Ufite igishura ngaho tuyobore,
uzategeka aya matongo!”
7Nyamara aziyamira ati:
“Nta cyo nshobora kubamarira,
iwanjye nta byokurya n'imyambaro bihari,
bityo ntimushobora kungira umuyobozi wa rubanda.”
8Yeruzalemu irarimbutse, u Buyuda buraguye,
imvugo n'ibikorwa byabo birwanya Uhoraho,
ikuzo rye baritesha agaciro.
9Indoro yabo irabashinja,
bakora ibyaha ku mugaragaro nk'Abanyasodoma,
baragowe kubera amakuba bikururira.
10Nimubivuge: intungane zizagubwa neza,
koko rero, zizanezezwa n'ibikorwa byazo.
11Inkozi z'ibibi ziragowe kubera akaga zirimo,
zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo.
12Uhoraho aravuga ati:
“Urubyiruko rukandamije ubwoko bwanjye,
dore abagore ni bo babutegeka.
Ababayobora ni bo babayobya,
ni bo batuma muteshuka inzira.”
Urubanza rugenewe abategetsi13Uhoraho yiteguye guca imanza,
yiteguye gucira abantu imanza.
14Uhoraho aracira imanza abakuru b'imiryango,
aracira imanza abayobozi b'ubwoko bwe,
ni mwe mwononnye imizabibu yanjye,
ubutunzi mwambuye abakene buri mu mazu yanyu.
15Nyagasani Uhoraho Nyiringabo arabaza ati:
“Kuki mukandamiza ubwoko bwanjye?
Kuki muhonyora abakene?”
Imiburo ku bagore b'i Yeruzalemu16Uhoraho aravuga ati:
“Abagore b'i Siyoni ni abirasi,
bagenda bagamitse amajosi bateretse n'amaso,
bagendera ikimero bacinya amayugi bambaye ku maguru.
17Jyewe Nyagasani Uhoraho nzateza ibisebe imitwe yabo,
nzabamōra imitwe ihinduke impara.”
18Uwo munsi Nyagasani azabambura imirimbo yabo yose: amayugi n'ibirezi n'inigi,
19amaherena n'ibitare n'ibitambaro byo mu mutwe,
20imitamirizo n'imikufi n'imikandara, amacupa y'imibavu n'impigi,
21impeta zo ku ntoki n'izo ku mazuru,
22amakanzu y'iminsi mikuru n'imyitero, ibishura n'amasakoshi,
23imyenda ibengerana n'amashati y'imyeru, ibitambaro byo mu mutwe n'ibishōra.
24Impumuro nziza y'imibavu izasimburwa n'umunuko,
imikandara izasimburwa n'imishumi,
imisatsi iboshye izasimburwa n'uruhara,
imyambaro y'umurimbo izasimburwa n'igaragaza akababaro.
Koko rero uburanga buzasimburwa n'ubusembwa.
25Ingabo zawe zizatsembwa n'inkota,
intwari zawe zizagwa ku rugamba.
26Abatuye i Siyoni bazarira bacure umuborogo,
bazamera nk'umugore wicaye mu mukungugu yabuze byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.