Zaburi 85 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho atanga amahoro

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.

2Uhoraho, wagiriye neza igihugu cyawe,

wagaruye abakomoka kuri Yakobo bari barajyanywe ho iminyago.

3Ubwoko bwawe wabuhanaguyeho ibicumuro byabwo,

ububabarira ibyaha byabwo byose.

Kuruhuka.

4Wacubije umujinya wawe wose,

waretse uburakari bwawe bukaze.

5Mana Umukiza wacu, utugarure,

shira uburakari udufitiye.

6Mbese uzahora uturakariye?

Ese uzahorana umujinya ibihe byose?

7Mbese ubwoko bwawe ntuzongera kuduhembura,

tukongera kwishima ari wowe tubikesha?

8Uhoraho, tugirire imbabazi,

ngwino udukize.

9Reka numve icyo Uhoraho Imana ivuga:

itangaje amahoro ku bwoko bwayo bw'indahemuka,

icyakora ntibuzongere kugira ubupfu.

10Koko abayubaha ibahora bugufi ngo ibakize,

ikuzo ryayo rizahora mu gihugu cyacu.

11Urukundo n'umurava bizahurirana,

ubutungane n'amahoro bisābāne,

12umurava uzasagamba ku isi,

ubutungane buturuke mu ijuru.

13Koko Uhoraho azatanga ishya n'ihirwe,

ubutaka bwacu burumbuke.

14Ubutungane buzamugenda imbere,

buzamutegurira inzira azanyuramo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help