1Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Rambura ukuboko utunge inkoni yawe ku migezi no ku miyoboro no ku bidendezi, kugira ngo ibikeri bivemo byuzure igihugu cya Misiri.”
2Nuko Aroni arambura ukuboko agutunga ku mazi yo mu Misiri, maze ibikeri bivamo byuzura mu gihugu.
3Ariko abanyabugenge bakoresheje ubugenge bwabo, na bo batuma ibikeri bigwira mu gihugu.
4Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nimwinginge Uhoraho ku bwanjye no ku bw'abantu banjye adukize ibi bikeri, ni bwo nzareka ubwoko bwe bujye kumutambira ibitambo.”
5Musa abwira umwami ati: “Ndemera kukwingingira Uhoraho, none umbwire igihe nagusengera wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe. Ni bwo ibikeri bizava mu mazu yanyu, bisigare muri Nili gusa.”
6Aramusubiza ati: “Uzabikore ejo.”
Musa aramubwira ati: “Nzabikora kugira ngo umenye ko nta wuhwanye n'Uhoraho Imana yacu.
7Ibikeri bizava mu mazu yanyu no ku byegera byawe no ku bantu bawe, bisigare muri Nili gusa.”
8Musa na Aroni bava ibwami.
Musa yinginga Uhoraho ngo akize umwami ibikeri yatejwe.
9Uhoraho akora ibyo Musa yari amusabye, ibikeri birapfa bishira mu mazu no mu ngo no mu mirima.
10Babirunda ibirundo n'ibirundo, igihugu gihinduka umunuko.
11Umwami wa Misiri abonye habonetse agahenge arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze.
Inda12Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Fata inkoni yawe uyikubite hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri urahinduka inda.”
13Nuko Aroni akubita inkoni ye hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri uhinduka inda. Zuzura ku bantu no ku matungo.
14Abanyabugenge na bo bakoresha ubugenge bwabo bagerageza guhindura umukungugu inda, ariko birabananira. Inda zikomeza kuzura ku bantu no ku matungo.
15Abanyabugenge babwira umwami bati: “Ibi byo byakozwe n'Imana!” Nyamara akomeza kwinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze.
Ibibugu16Uhoraho abwira Musa ati: “Ejo umwami azajya ku ruzi, none uzazinduke umumbwirire uti: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.
17Nutabureka ngo bugende nzaguteza ibibugu, wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe, ndetse bizagera no mu mazu yawe n'ay'abantu bawe, bizimagize n'ubutaka bw'aho mutuye hose.
18Ariko sinzatuma bigera mu ntara ya Gosheni kuko ari ho ubwoko bwanjye butuye, bityo uzamenya ko ari jye Uhoraho ubikoze.
19Nzahagarara ku bwoko bwanjye naho ubwawe mbureke. Icyo kimenyetso kizabaho ejo.’ ”
20Uhoraho abigenza nk'uko yabivuze. Ibibugu byinshi cyane byinjira mu ngoro y'umwami no mu mazu y'ibyegera bye, bikwira no mu Misiri, igihugu cyose kibura amahoro.
21Umwami ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Nimugende mujye gutambira Imana yanyu ibitambo, ariko mubitambire muri iki gihugu!”
22Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenza dutyo, kuko amatungo dutambirira Uhoraho Imana yacu Abanyamisiri bayaziririza. Babonye tuyatamba batwicisha amabuye.
23Tuzajya mu butayu ahantu h'urugendo rw'iminsi itatu, abe ari ho dutambirira Uhoraho Imana yacu ibitambo nk'uko azabitubwira.”
24Umwami arabasubiza ati: “Nzabareka mujye mu butayu gutambirira Uhoraho Imana yanyu ibitambo, ariko ntimuzajye kure. Ngaho nimunsabire!”
25Musa aramusubiza ati: “Nkimara kuva hano ndasaba Uhoraho, kugira ngo ejo ibibugu bizakuveho, bive no ku byegera byawe no ku bantu bawe. Ariko ntuzongere kutubeshya ngo utubuze kujya gutambirira Uhoraho ibitambo!”
26Musa ava ibwami ajya kwambaza Uhoraho.
27Uhoraho akora ibyo Musa yamusabye, ibibugu biva ku mwami no ku byegera bye no ku bantu be, ntihasigara na kimwe.
28Ubwo na bwo umwami wa Misiri yongera kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.