1 Abami 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Hanyuma ijambo ry'Uhoraho rigera ku muhanuzi Yehu mwene Hanani, ngo abwire Bāsha ati:

2“Nagukuye muri rubanda nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nyamara wakomeje gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu, utoza Abisiraheli gucumura bakandakaza kubera ibyaha byabo.

3Ni yo mpamvu ngiye kugutsembana n'inzu yawe nk'uko natsembye iya Yerobowamu mwene Nebati.

4Uwo mu muryango wa Bāsha uzagwa mu mujyi azaribwa n'imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.”

5Ibindi bikorwa n'ubutwari n'ibigwi byose bya Bāsha, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

6Bāsha yisazira amahoro bamushyingura i Tirusa, umuhungu we Ela amusimbura ku ngoma.

7Koko rero, iryo jambo ry'Uhoraho ryageze kuri Bāsha n'ab'inzu ye rinyujijwe ku muhanuzi Yehu mwene Hanani. Ibyo byatewe n'uko Bāsha n'ab'inzu ye bakoze ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza nk'uko Yerobowamu n'ab'inzu ye babigenje. Uhoraho ahana kandi Bāsha kuko yatsembye abakomoka kuri Yerobowamu.

Ela aba umwami wa Isiraheli

8Mu mwaka wa makumyabiri n'itandatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ela mwene Bāsha yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma i Tirusa.

9Zimuri wari umwe mu bayobozi b'abagenderaga mu magare y'intambara, agomera Ela. Ela yari i Tirusa kwa Arisa umutware w'ingoro ya cyami, aranywa arasinda.

10Nuko Zimuri araza aramwica amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda.

11Zimuri amaze kuba umwami atsemba ab'igitsinagabo bose bo mu nzu ya Bāsha, ntihasigara n'uwo kubara inkuru.

12Zimuri yatsembye inzu yose ya Bāsha nk'uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Yehu.

13Ibyo byose byatewe n'ibyaha byose Bāsha n'umuhungu we Ela bakoze, n'ibyo batoje Abisiraheli barakaza Uhoraho Imana yabo, basenga ibigirwamana.

14Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Ela, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

Zimuri aba umwami wa Isiraheli

15Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Zimuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara iminsi irindwi ku ngoma i Tirusa. Icyo gihe ingabo za Isiraheli zari zigose umujyi wa Gibetoni, wari uw'Abafilisiti.

16Nuko ingabo zari mu birindiro zumva ko Zimuri yagambaniye umwami akamwica. Maze zimika Omuri wari umugaba w'ingabo kugira ngo abe umwami wa Isiraheli.

17Hanyuma Omuri n'Abisiraheli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota Tirusa.

18Zimuri abonye ko umujyi wafashwe ahungira mu munara ntamenwa w'ingoro ya cyami, yitwikiramo arapfa.

19Ibyo byatewe n'ibyaha bya Zimuri wakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura.

20Ibindi bikorwa bya Zimuri n'ubugome bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

Omuri aba umwami wa Isiraheli

21Zimuri amaze gupfa Abisiraheli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibini mwene Ginati kugira ngo ababere umwami, ikindi gikurikira Omuri.

22Hanyuma abantu ba Omuri batsinda abakurikiye Tibini mwene Ginati. Tibini arapfa, Omuri aba umwami.

23Mu mwaka wa mirongo itatu n'umwe Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka cumi n'ibiri ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.

24Hanyuma agura na Shemeri umusozi w'i Samariya, atanga ibikoroto by'ifeza ibihumbi bitandatu. Ahubaka umujyi arawukomeza maze awita Samariya, awitirira uwari nyirawo Shemeri.

25Omuri akora ibitanogeye Uhoraho kurusha abamubanjirije bose.

26Yakomeje gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura, barakaza Uhoraho Imana yabo basenga ibigirwamana.

27Ibindi bikorwa n'ubutwari n'ibigwi byose bya Omuri, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

28Omuri yisazira amahoro bamushyingura i Samariya, umuhungu we Ahabu amusimbura ku ngoma.

Ahabu aba umwami wa Isiraheli

29Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ahabu mwene Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ku ngoma i Samariya.

30Ahabu mwene Omuri akora ibitanogeye Uhoraho kurusha abamubanjirije bose.

31Gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ntibyamuhagije, ahubwo yarongoye na Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami wa Sidoni, ndetse ayoboka Bāli arayiramya.

32Yubakiye Bāli ingoro i Samariya, ayishyiramo n'urutambiro.

33Yubatse kandi inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera, akomeza kurakaza Uhoraho Imana y'Abisiraheli, kurusha abandi bami bose ba Isiraheli bamubanjirije.

34Ahabu ari ku ngoma, Hiyeli w'i Beteli yubatse Yeriko bundi bushya. Ubwo ijambo ry'Uhoraho yatumye Yozuwe mwene Nuni rirasohora. Igihe bubakaga urufatiro rw'umujyi, Hiyeli apfusha Abiramu umwana we w'impfura, batangiye gushinga ibikingi by'amarembo ap fusha Segubu w'umuhererezi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help