2 Abanyakorinti 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, hamwe n'umuvandimwe Timoteyo, turabandikiye mwebwe itorero ry'Imana riri i Korinti, hamwe n'intore zayo zose ziri muri Akaya yose.

2Imana Data nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Pawulo ashimira Imana

3Dushimire Imana, Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Ni yo mubyeyi nyir'impuhwe, ni Imana ihumuriza abayo uko byamera kose.

4Ni yo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe dushobore guhumuriza abandi bayafite bose, tubahumuriza uko natwe Imana yaduhumurije.

5Bityo rero nk'uko imibabaro ya Kristo itugeraho bikabije, ni na ko iduhumuriza bihebuje ikoresheje Kristo.

6Igihe twe tubabazwa ni ukugira ngo mwe Imana ibahumurize inabakize, kandi igihe Imana iduhumuriza ni ukugira ngo namwe ibahumurize, ibashoboze kwihanganira iyo mibabaro dusangiye.

7Ntidutezuka kwiringira Imana ku bwanyu, tuzi ko dusangiye guhumurizwa na yo kimwe n'uko dusangiye imibabaro.

8Bavandimwe, turashaka ko mumenya amakuba twagiriye mu ntara ya Aziya. Yari menshi bikabije, ntiyari ayo kwihanganirwa ku buryo twihebye, ntitwaba tukiringiye kubaho.

9Ubirebye twabaye nk'abaciriwe urwo gupfa, kwari ukugira ngo tutizera ububasha bwacu ahubwo twizere Imana izura abapfuye.

10Ni yo yaturokoye urupfu rukomeye, rutyo rwose izanaturokora. Erega ni yo twiringiye, izongera iturokore

11kuko namwe mufatanyije natwe mukaba mudusabira! Bityo kubera amasengesho y'abantu benshi, Imana izatugirira ubuntu bitume benshi bayishimira ku bwacu.

Pawulo yunguka indi migambi

12Ngiki ikidutera ishema: ni uko umutima wacu utwemeza ko twabaye kuri iyi si cyane cyane muri mwe, twiyoroheje tutaryarya kandi tubikesha Imana. Ibyo ntitwabitewe n'ubwenge bw'abantu, ahubwo twabitewe n'ubuntu Imana itugirira.

13-14Mu nzandiko zacu nta bindi tubandikira, bitari ibyo musoma kandi mukabisobanukirwa. Ariko nubwo ubu mwabisobanukirwa buhoro, niringiye ko iherezo muzabisobanukirwa neza. Bityo umunsi Umwami wacu Yezu azaza, tuzagira ishema ku bwanyu nk'uko namwe muzarigira ku bwacu.

15Kuko nari nizeye ibyo nagize umugambi wo kuba ari mwe mbanza gusura, kugira ngo Imana ibagirire ubuntu ubwa kabiri.

16Nari nafashe umugambi wo kunyura iwanyu njya mu ntara ya Masedoniya, no kongera kubareba mvayo ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjye rwo kujya muri Yudeya.

17Mbese muribwira yuko igihe nateganyaga ibyo nabikoze mpubutse? Cyangwa muribwira yuko mfata imigambi nk'ab'isi, ku buryo mbasha kuvuga nti: “Yego nzaza”, hanyuma nti: “Oya sinzaza”?

18Imana ni yo ntanze ho umugabo: ntabwo twabarimanganyije tuti: “Yego”, kandi ngo: “Oya”.

19Koko rero Kristo Yezu Umwana w'Imana twamamaje iwanyu – jye na Silasi na Timoteyo – ntabwo icyarimwe yaba “Yego” na “Oya”, ahubwo we nta kindi kimuvamo kitari “Yego”.

20“Yego” ya Kristo ni yo cyemezo cy'amasezerano y'Imana uko angana, natwe rero akaduha kwikiriza tuti: “Amina” kugira ngo duheshe Imana ikuzo.

21Twebwe namwe, Imana ubwayo ni yo idushoboza gukomera kuri Kristo. Ni na yo yadutoranyije ngo dukore umurimo wayo,

22kandi ikadushyiraho ikimenyetso kigaragaza ko turi abayo, mu mitima yacu ikaduha Mwuka wayo ho umusogongero w'ibyiza tuzahabwa.

23Imana ni yo ntanzeho umugabo – niba mbeshya ibimpōre. Icyatumye ntongera kuza i Korinti kwari ukugira ngo ntabaremerera.

24Erega si twe tubagenga ku byerekeye ibyo kuyoboka Kristo – musanzwe mukomeye kuri we! Ahubwo dukorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help