1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Uhoraho, uganje mu ijuru,
ni wowe mpanze amaso.
2Abagaragu bahanga amaso ba shebuja,
abaja na bo bayahanga ba nyirabuja,
natwe tuyahanga Uhoraho Imana yacu,
dutegereje ko aturebana impuhwe.
3Uhoraho, turebane impuhwe,
nyabuna turebane impuhwe,
koko twasuzuguwe bikabije.
4Abadamaraye baradusuzuguye bikabije,
abirasi batugize urw'amenyo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.