Zaburi 26 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umuntu w'umwere atabaza Imana

1Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, ndenganura kuko ndi umwere,

Uhoraho, nkwiringira ntajijinganya.

2Uhoraho, ngenzura ungerageze rwose,

usuzume ibyo nifuza n'ibyo nibwira.

3Nzi ko uhora ungirira imbabazi,

mu mibereho yanjye nkurikiza ukuri kwawe.

4Singendana n'abantu b'imburamumaro,

singirana ubucuti n'indyarya.

5Agatsiko k'abagizi ba nabi nkagendera kure,

abagome singendana na bo.

6Uhoraho, nzakaraba intoki ngaragaza ko ndi umwere,

mbone kuzenguruka urutambiro rwawe.

7Erega nkugaragariza ishimwe ryawe,

ngatangariza abantu ibitangaza wakoze!

8Uhoraho, nkunda Ingoro yawe ubamo,

ni yo nzu ikuzo ryawe rigaragariramo.

9Ntumpanane n'abanyabyaha,

ntunantsembane n'abicanyi.

10Abo ni abantu bahora bacura inama mbi,

bakereye kwakira ruswa.

11Jyeweho nzakomeza kuba umwere,

ungirire impuhwe uncungure.

12Nzahora ndi intungane,

sinzahwema gusingiza Uhoraho mu makoraniro y'abe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help