Mwene Siraki 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kuba indahemuka mu bigeragezo

1Mwana wanjye, niba wiyemeje gukorera Uhoraho,

niba ubyiyemeje witegure guhura n'ibigeragezo.

2Ujye ugira ubutwari n'ibitekerezo bihamye,

ntugakangarane mu gihe cy'amakuba.

3Ukomere ku Uhoraho we kumuteshukaho,

bityo ku iherezo ry'ubuzima uzakuzwa.

4Ibikubayeho byose ujye ubyemera,

ujye wihanganira ingorane ziguca intege.

5Ntukibagirwe ko izahabu itunganyirizwa mu muriro,

ntukibagirwe ko intore z'Imana na zo zihura n'ingorane.

6Niwiringira Uhoraho azagutabara,

ujye unyura mu nzira iboneye kandi umwizere.

7Mwebwe abubaha Uhoraho nimwizere imbabazi ze,

ntimukamuteshukeho mutazarimbuka.

8Mwebwe abubaha Uhoraho nimumwiringire,

nimumwiringira muzagororerwa.

9Mwebwe abubaha Uhoraho nimwizere ibyiza yabageneye,

yabageneye ibyishimo n'imbabazi bihoraho.

10Nimwibuke ibyabaye ku bantu bo mu bihe bya kera.

Ni nde wiringiye Uhoraho maze agakorwa n'ikimwaro?

Ni nde wubashye Uhoraho maze akamutererana?

Ni nde wamwiyambaje maze akamusuzugura?

11Koko rero Uhoraho agirira impuhwe abantu be,

akiza ibyaha kandi agatabara mu gihe cy'amakuba.

12Bazabona ishyano abantu b'ibigwari n'abadashikamye,

bazabona ishyano abanyabyaha bakubita hirya no hino!

13Azabona ishyano umunyabwoba kuko adafite ukwemera,

koko rero Imana ntizamwitaho!

14Muzabona ishyano mwebwe abadohotse!

Mbese muzifata mute Uhoraho naza kubaryoza ibyo mwakoze?

15Abubaha Uhoraho ntibasuzugura amagambo ye,

abamukunda bakurikiza imigenzereze ye.

16Abubaha Uhoraho bakora ikimushimisha,

abamukunda banezezwa n'Amategeko ye.

17Abubaha Uhoraho baramwiyegurira,

bicisha bugufi imbere ye bagira bati:

18“Reka twishyire mu maboko y'Uhoraho,

tureke kwishyira mu maboko y'abantu,

koko rero impuhwe zihwanye n'ubuhangange bwe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help