Mwene Siraki 38 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibyerekeye indwara no kwivuza

1Ujye uha umuganga icyubahiro kimukwiye,

koko na we ni ikiremwa cy'Uhoraho.

2Ubuhanga bwo kuvura abuhabwa n'Usumbabyose,

bumeze nk'impano itangwa n'umwami.

3Ubuhanga bw'umuganga bumuhesha icyubahiro,

ashimwa kimwe n'abantu bakomeye.

4Uhoraho ni we waremye imiti mu bimera,

umuntu uzi ubwenge ntayisuzugura.

5Mbese igiti si cyo cyatumye amazi aryohera?

Uko ni ko cyamenyekanishije ububasha bukirimo.

6Uhoraho ni we wahaye abantu ubumenyi,

yarabubahaye kugira ngo bamushimire ibyiza yaremye.

7-8Umuhanga mu byo kuvanga ibiti arabyifashisha,

umuganga na we arabikoresha agakiza indwara.

Bityo abantu Imana yaremye bahorana ubuzima,

Imana ni yo itanga ubuzima ku isi hose.

9Mwana wanjye, nurwara ntukirangareho,

ujye usenga Uhoraho azagukiza.

10Ujye wicuza ibyaha uhitemo gukora ibitunganye,

ujye wirinda icyaha icyo ari cyo cyose.

11Ujye utura Imana imibavu myiza n'ifu nziza ku rugero ushoboye,

iryo turo ry'ifu nziza ujye urisukaho amavuta.

12Hanyuma uhe umwanya muganga kuko ari ikiremwa cy'Uhoraho,

ntukamuhunge kuko na we umukeneye.

13Hari igihe gukira kwawe ubikesha muganga,

14koko na bo basenga Uhoraho,

baramusenga akabaha ubushobozi bwo kuvura no gukiza,

bityo abarwayi bakongera kugira ubuzima.

15Umuntu ukunda gucumura ku Uwamuremye,

uwo akwiriye kugwa mu maboko ya muganga.

Ibyerekeye icyunamo(Sir 22.11-12)

16Mwana wanjye, ujye uririra uwapfuye,

ujye umurira ufite ishavu n'umubabaro.

Ujye ushyingura umurambo we mu cyubahiro,

ntukabure mu ishyingurwa rye.

17Ujye urira ubabaye cyane umugire mu cyunamo uko bikwiye,

uzarire umunsi umwe cyangwa ibiri hato batakunegura,

bityo wihanagure amarira.

18Koko rero guhora ushavuye bica intege,

guhorana agahinda bikurura urupfu.

19Icyago ntigitana n'umubabaro,

nyamara ubukene ntawe ubwihanganira.

20Ntugatume umutima wawe ugira agahinda,

ujye ukirinda wibuke ko byose bifite iherezo.

21Ujye uzirikana ko upfuye atagaruka,

kuririra uwapfuye nta cyo bimaze,

ni wowe ubwawe uba wigirira nabi.

22Ujye uzirikana ko nawe uzapfa,

“Ejo yari we, uyu munsi ni jye.”

23Umuntu napfa ntugakomeze kumutekereza,

navamo umwuka ujye wihangana.

Ibyerekeye abanyabukorikori

24Umwigishamategeko agomba igihe gihagije cyo kwiga,

agomba kureka indi mirimo kugira ngo agire ubuhanga.

25Mbese umuhinzi yaba umunyabwenge?

Aterwa ishema no gufata inkoni akayobora ibimasa,

arabiyobora bigakurura imashini ihinga.

Nta bindi biganiro agira uretse ibyerekeye amatungo.

26Ashishikazwa no guca imiringoti mu murima,

arara atekereza aho azabona urwuri rw'inka ze.

27Ameze nk'umunyabukorikori cyangwa umwubatsi ukora amanywa n'ijoro,

ameze nk'abakora amakashe, bagashishikazwa no gukora amashusho anyuranye.

Buri wese ashishikarira kwigana igishushanyombonera,

bityo akarara amajoro atunganya igikorwa cye.

28Ameze nk'umucuzi wicaye iruhande rw'icyuma acuriraho,

yitegereza icyuma agiye gucura,

ubukana bw'umuriro bumutera icyunzwe,

ahangana n'ubushyuhe bwo mu ruganda.

Urusaku rw'inyundo rumumena amatwi,

ahanga amaso ku gishushanyombonera,

ashishikarira gutunganya igikorwa cye,

arara amajoro akinonosora.

29Ameze nk'umubumbyi uriho abumba,

ahindukiza icyo abumba akoresheje ibirenge byombi,

ahora ashishikajwe n'igikorwa cye,

ashishikarira kubumba ibintu byinshi.

30Akāta ibumba akoresheje amaboko ye,

arariribata kugira ngo rinoge,

ashishikarira kunogereza icyo abumba,

arara amajoro atunganya icyocyezo.

31Abo bose bagirira icyizere amaboko yabo,

buri wese akorana ubuhanga umwuga we.

32Abo bantu batariho nta mujyi wakubakwa,

nta wawuturamo nta n'uwawugeramo.

33Nyamara ntibatumirwa mu nama y'umujyi,

mu ikoraniro ntibahabwa umwanya w'icyubahiro,

ntibashobora kuba abacamanza,

ntibasobanukiwe ibyerekeye Amategeko.

Ntibarangwaho ubumenyi n'ubuhanga buhanitse,

nta n'ubwo bavugwa mu bahimbye imigani.

34Nyamara umurimo wabo utuma ibyaremwe bihagarara neza,

mu isengesho ryabo basaba gutunganya umwuga wabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help