1Mbese izo ntambara n'amahane biri muri mwe bikomoka he? Aho ntibikomoka ku byo murarikira birwanira mu mibiri yanyu?
2Mwifuza ikintu mwakibura mukica. Muhirimbanira ikintu, mutashobora kukigeraho mugatongana mukarwana. Nta cyo muhabwa kuko mudasaba Imana.
3N'iyo musabye ntimuhabwa kuko musaba nabi, mushaka ibyo gutagaguza mu byo murarikiye.
4Mwa basambanyi mwe, mbese ntimuzi ko ukunda iby'isi aba ari umwanzi w'Imana? Nuko rero umuntu wese uhitamo gukunda iby'isi aba yigize umwanzi w'Imana.
5Ese mutekereza ko Ibyanditswe ari ugupfa kuvuga, igihe bigira biti: “Imana ifuhira umwuka yashyize muri twe”?
6Nyamara kandi ubuntu Imana igira burahebuje, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana irwanya abirasi, ariko abicisha bugufi ibagirira ubuntu.”
7Nuko rero nimwemere kugengwa n'Imana, ariko murwanye Satani na we azabahunga.
8Nimwegere Imana na yo izabegera. Mwa banyabyaha mwe, nimukarabe, namwe abafata impu zombi, nimuhumanure imitima yanyu.
9Nimushavure, murire muboroge. Ibitwenge byanyu nibihinduke imiborogo, n'ibyishimo byanyu bihinduke agahinda.
10Mwicishe bugufi imbere ya Nyagasani na we azabakuza.
Kudasebya abavandimwe11Bavandimwe, ntimugasebanye. Usebya umuvandimwe we cyangwa akamunegura, aba asebya Amategeko y'Imana akayanegura. Kandi rero igihe unegura Amategeko ntuba ukigengwa na yo, ahubwo uba wigize umucamanza.
12Imana yonyine ni yo itanga Amategeko kandi igaca imanza. Ni yo ifite ububasha bwo gukiza abantu no kubatsemba. Naho se wowe uri nde ngo unegure mugenzi wawe?
Kwirinda ubwirasi13Yemwe abavuga muti: “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mujyi uyu n'uyu tumareyo umwaka, tuhacururize twunguke!”
14Mwebwe habe ngo muzi n'uko muzaba mumeze ejo! Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Mumeze nk'igihu kiboneka akanya gato kikaba kirayoyotse.
15Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Nyagasani nabishaka tuzabaho maze dukore ibi n'ibi.”
16Nyamara ubu murirata ndetse mukirarira! Bene ubwo bwirasi ni bubi.
17Nuko rero umuntu uzi gukora icyiza ntagikore aba akoze icyaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.