1Igisigo cya Dawidi.
Mana ndinda kuko ari wowe mpungiyeho.
2Nabwiye Uhoraho nti:
“Ni wowe Mugenga wanjye,
ni wowe wenyine amahirwe yanjye aturukaho.”
3Intore z'Imana zo mu gihugu ni zo nishimira,
ni zo nishimira kuruta abatware.
4Naho abiyegurira ibigirwamana bazagira ishavu ryinshi.
Sinzagira uruhare mu mihango y'ibitambo byabo,
ibigirwamana byabo na byo sinzigera mbyambaza.
5Uhoraho, ni wowe munani wanjye n'amahirwe yanjye,
ni wowe ugenga ibizambaho.
6Umunani wampaye ni nk'ahantu harumbuka,
koko rero ndawishimira cyane.
7Uhoraho, reka ngusingize kuko ungīra inama,
na nijoro unyungura ibitekerezo.
8Uhoraho, nzi ko uba uri kumwe nanjye iteka,
sinzigera mpungabana kuko umpora hafi.
9Ni cyo gituma nezerwa nkanishima,
ndetse nkumva mfite amahoro asesuye.
10Koko rero ntuzandeka ngo njye ikuzimu,
ntuzemera ko ugutunganiye abora.
11Unyobora inzira izangeza ku bugingo,
kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye,
kuba hafi yawe bihora binshimisha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.