1Igihe Uhoraho yari agiye gutwara Eliya muri serwakira kugira ngo amuzamure mu ijuru, dore uko byagenze: Eliya na Elisha bavuye i Gilugali barajyana.
2Eliya abwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye i Beteli.”
Elisha aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko barajyana bagerana i Beteli.
3Itsinda ry'abahanuzi b'i Beteli basanga Elisha baramubaza bati: “Mbese wari uzi ko Uhoraho ari butware shobuja?”
Na we arabasubiza ati: “Yee, ndabizi ariko nimwicecekere.”
4Eliya yongera kubwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye i Yeriko.”
Na we aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko bajyana i Yeriko.
5Itsinda ry'abahanuzi b'i Yeriko begera Elisha baramubaza bati: “Mbese wari uzi ko Uhoraho ari butware shobuja?”
Na we arabasubiza ati: “Yee, ndabizi ariko nimwicecekere!”
6Eliya yongera kubwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye kuri Yorodani.”
Elisha aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Bakomezanya urugendo.
7Itsinda ry'abahanuzi mirongo itanu barabakurikira, ariko bahagarara kure aho bitegeye Eliya na Elisha bari ku nkombe ya Yorodani.
8Nuko Eliya avanamo umwitero we, arawuzinga awukubita ku mazi ya Yorodani. Amazi yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, bombi bahambuka n'amaguru humutse.
9Bamaze kwambuka Eliya abaza Elisha ati: “Ni iki ushaka ko ngukorera mbere y'uko Uhoraho antwara?”
Elisha aramusubiza ati: “Ndagusaba ko undaga incuro ebyiri z'umwuka w'ubuhanuzi ukurimo.”
10Eliya ni ko kumusubiza ati: “Unsabye ikintu kiruhije cyane. Icyakora nubasha kumbona igihe Uhoraho aribube akuntwaye birakubera uko unsabye, nyamara nutabibasha nta cyo uri buhabwe.”
11Bakigenda baganira, igare ry'umuriro rikururwa n'amafarasi y'umuriro riraza rirabatandukanya, Eliya azamurwa muri serwakira mu ijuru.
12Elisha ngo abone ibibaye avuga cyane ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi byose bya Isiraheli!”
Nuko Elisha ntiyongera kumuca iryera. Aherako ashishimura imyambaro ye ayigabanyamo kabiri.
13Elisha atora umwitero wa Eliya wari uguye hasi, asubira ku nkombe ya Yorodani arahahagarara.
14Hanyuma afata uwo mwitero Eliya yasize awukubita ku mazi avuga ati: “Uhoraho Imana ya Eliya ari hehe?” Amaze kuyakubitaho yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, maze Elisha arambuka.
15Rya tsinda ry'abahanuzi b'i Yeriko babireberaga kure baravuga bati: “Koko umwuka w'ubuhanuzi wari muri Eliya wagiye muri Elisha.” Bahita bajya kumusanganira baramupfukamira.
16Nuko baramubwira bati: “Dore twebwe abagaragu bawe turimo abagabo mirongo itanu b'intwari, reka tujye gushaka shobuja. Ahari Mwuka w'Uhoraho yaba yamutwaye akamujugunya mu mpinga y'umusozi cyangwa mu kibaya.” Ariko Elisha arababuza.
17Nyamara bakomeza kumuhata bamurembeje arabemera ati: “Nimubohereze.” Bohereza abagabo mirongo itanu bamushakisha iminsi itatu, ntibagira uwo babona.
18Bagaruka i Yeriko aho Elisha yari yasigaye, maze arababwira ati: “Sinari nababujije kujyayo?”
Elisha ahumanura amazi y'i Yeriko19Abaturage b'i Yeriko babwira Elisha bati: “Nyakubahwa, nk'uko ubibona nawe uyu mujyi uteye neza, nyamara amazi yawo ni mabi, bityo n'ubutaka bwawo burarumba.”
20Elisha arababwira ati: “Nimunzanire urwabya rushya mushyiremo umunyu.” Bararumuzanira.
21Nuko Elisha ajya ku isoko y'amazi ajugunyamo uwo munyu aravuga ati: “Uhoraho agize ati: ‘Mpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi n'ubutaka ntibuzongera kurumba’ ”
22Amazi ni ko guhumanuka nk'uko Elisha yavuze, ni ko akimeze na n'ubu.
Abana bakoba Elisha23Nuko Elisha ava i Yeriko yerekeza i Beteli. Ari mu nzira abana baturutse mu mujyi baramukoba bati: “Genda wa munyaruhara we! Genda!”
24Elisha arakebuka, arababona maze mu izina ry'Uhoraho arabavuma. Ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo.
25Hanyuma Elisha ajya ku musozi wa Karumeli, ahavuye asubira i Samariya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.