Zakariya 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Iyerekwa rya gatandatu: umuzingo w'igitabo

1Nuko nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona umuzingo w'igitabo uguruka mu kirere.

2Umumarayika arambaza ati: “Urabona iki?”

Ndamusubiza nti: “Ndabona umuzingo w'igitabo uguruka, ufite uburebure bwa metero icyenda n'ubugari bwa metero enye n'igice.”

3Nuko arambwira ati: “Uwo muzingo w'igitabo ukubiyemo ibyerekeye umuvumo ugiye gukwira igihugu cyose. Ku ruhande rwawo rumwe, handitse ko abajura bagiye kumeneshwa mu gihugu. Naho ku rundi ruhande, handitse ko abarahira ibinyoma na bo bagiye kumeneshwa.

4Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ni jye uteje uwo muvumo. Uzagera ku nzu y'umujura wese no ku nzu y'umuntu wese urahira izina ryanjye ibinyoma maze uzokame, uzisenye zishireho uhereye kuri mwikorezi yazo n'amabuye azubatse.’ ”

Iyerekwa rya karindwi: umugore uri mu giseke

5Umumarayika twavuganaga aransanga arambwira ati: “Dore kiriya kintu gitungutse hariya!”

6Ndamubaza nti: “Kiriya ni iki?”

Aransubiza ati: “Ni igiseke kirimo ibicumuro by'abatuye igihugu cyose.”

7Icyo giseke cyari gifite umutemeri w'icyuma kiremereye upfundutse, mbona umugore wicaye muri icyo giseke.

8Umumarayika arambwira ati: “Uriya mugore ashushanya ubugome bwose.” Nuko amusunikira mu giseke akubitaho wa mutemeri w'icyuma.

9Nongeye kureba mbona abagore babiri baratungutse. Bagurukaga mu muyaga bafite amababa nk'ay'igishondabagabo. Nuko bafata cya giseke bagitumbagirana mu kirere.

10Mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Mbese kiriya giseke bakijyanye he?”

11Aransubiza ati: “Bakijyanye muri Babiloniya, ni ho bazubakira wa mugore ingoro. Nimara kuzura bazubakamo uruhimbi bamuhagarikeho, ahagume iteka.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help