Zaburi 148 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana nisingizwe mu ijuru no ku isi

1Haleluya!

Mwa biremwa byo mu ijuru mwe, nimusingize Uhoraho,

nimumusingize mwebwe biremwa muri ahasumba ahandi.

2Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumusingize,

nimumusingize mwebwe ingabo ze zose.

3Wa zuba we, nawe wa kwezi we nimumusingize,

nimumusingize namwe mwa nyenyeri mwese mwe murabagirana.

4Wa juru risumba ayandi we, musingize,

wa mazi we yo hejuru yaryo nawe musingize.

5Ibyo byose nibisingize Uhoraho,

nibimusingize kuko yategetse bikabaho.

6Yabishyize mu myanya bizahoramo iteka ryose,

ashyiraho amategeko adakuka yo kubigenga.

7Mwa biremwa byo ku isi mwe, nimusingize Uhoraho,

ibikoko byo mu mazi, ikuzimu h'inyanja hose,

8imirabyo n'urubura n'amasimbi hamwe n'ibihu,

inkubi y'umuyaga usohoza ibyo yavuze,

9imisozi n'udusozi twose,

ibiti byera imbuto ziribwa n'iby'inganzamarumbu byose,

10inyamaswa n'amatungo yose,

ibikurura inda hasi n'ibiguruka,

11abami bo ku isi n'amoko yose ayituye,

abategetsi n'abatware bose bo ku isi,

12abasore n'inkumi, abasaza hamwe n'abana,

ibyo byose nibisingize Uhoraho!

13Nibisingize Uhoraho kuko asumba byose,

nibimusingize kuko ikuzo rye risumba isi n'ijuru.

14Ubwoko bwe yabuhaye imbaraga,

ni cyo gituma indahemuka ze zose zimusingiza,

ni zo Bisiraheli, ubwoko ahoza ku mutima.

Haleluya!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help