1 Abanyakorinti 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imanza z'abavandimwe

1Muri mwe hagize ugira icyo apfa na mugenzi we wemera Kristo, yahangara ate kumurega ku bacamanza basanzwe baca urwa kibera, aho gusanga intore z'Imana ngo zibunge?

2Mbese ntimuzi yuko intore z'Imana zizacira ab'isi urubanza? Ese niba ari mwe muzacira ab'isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zoroheje?

3Ntimuzi se ko n'abamarayika tuzabacira imanza, nkanswe kuzicira abantu b'iki gihe bafite ibyo bapfa?

4Igihe mufite imanza nk'izo, kuki muzegurira abantu b'imburamumaro bari mu muryango wa Kristo?

5Mbivugiye kubakoza isoni. Ese ni ukuvuga yuko nta munyabwenge n'umwe uri muri mwe wabasha kunga abavandimwe?

6Ese atanabaho birakwiriye koko ko umuntu aburanya umuvandimwe we, kandi bagacirwa urubanza n'abatemera Kristo?

7Erega izo manza mufitanye zirerekana ko ibyaha byabatsinze rwose! Kuki ahubwo mutakwemera kurenganywa? Kuki mutakwemera guhuguzwa ibyanyu?

8Ibiri amambu ni mwe murenganya, mugahuguza abandi kandi ari abavandimwe banyu!

9Mbese ntimuzi yuko abarenganya abandi batazabona umunani mu bwami bw'Imana? Ntimukibeshye. Inkozi z'ibibi n'abasenga ibigirwamana, abasambanyi b'ingaragu cyangwa abubatse n'abasambana bahuje igitsina,

10abajura n'abanyamururumba n'abasinzi n'abatukana n'ibisambo, abo bose nta munani bazagira mu bwami bw'Imana.

11Bamwe muri mwe ni ko mwari mumeze ariko ubu mwamaze kuhagirwa, mugirwa intore z'Imana, muba n'intungane, mubikesheje Nyagasani Yezu Kristo na Mwuka w'Imana yacu.

Imibiri yanyu iheshe Imana ikuzo

12“Byose mbifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko nyamara si ko byose bimfitiye akamaro. Yee, byose mbifitiye uburenganzira ariko nta na kimwe kizantegeka.

13“Ibyokurya bigenewe inda, n'inda igenewe ibyokurya” (ni ko bavuga). Yee, nyamara Imana izabitsemba byombi. Umubiri ntiwagenewe ubusambanyi, ahubwo wagenewe guhesha Nyagasani ikuzo kandi Nyagasani akaba ari we uwugenga.

14Imana yazuye Nyagasani Yezu, natwe izatuzura ikoresheje ububasha bwayo.

15Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo z'umubiri wa Kristo? None se nafata ingingo z'umubiri wa Kristo nkazigira iz'indaya? Ntibikabeho!

16Cyangwa se ntimuzi yuko umuntu wifatanya n'indaya, we na yo baba babaye umubiri umwe? Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Bombi bazaba babaye umuntu umwe.”

17Nyamara uwifatanya na Nyagasani aba abaye umwe na we mu by'ubugingo.

18Mugendere kure ubusambanyi. Ibindi byaha byose umuntu akora biba bidakorewe mu mubiri, ariko usambana aba acumuye ku mubiri we.

19Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingoro za Mwuka Muziranenge utuye muri mwe, mwahawe n'Imana? Ntimuri abanyu bwite ngo mwigenge,

20kuko mwacunguwe mutanzweho ikiguzi. Kubera iyo mpamvu rero, mukoreshe imibiri yanyu ibyo guhesha Imana ikuzo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help