2 Samweli 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Dawidi aba umwami wa Isiraheli(1 Amateka 11.1-3)

1Imiryango yose y'Abisiraheli yohereza abantu kuri Dawidi i Heburoni, baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe.

2Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo z'Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”

3Nuko abakuru bose b'Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli.

4Dawidi yabaye umwami amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ku ngoma.

5I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu ari umwami w'u Buyuda, indi myaka mirongo itatu n'itatu ayimara i Yeruzalemu ari umwami wa Isiraheli n'u Buyuda.

Dawidi yigarurira Yeruzalemu(1 Amateka 11.4-9; 14.1-2)

6Umwami Dawidi ajyana n'ingabo ze i Yeruzalemu, batera Abayebuzi bari bahatuye. Abayebuzi bari barabwiye Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi, ndetse abo muri twe b'impumyi n'ibirema bazakwirukana.” Bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhigarurira.

7Nyamara Dawidi yigaruriye ikigo ntamenwa cy'i Siyoni, ari cyo cyiswe Umurwa wa Dawidi.

8Yari yavuze ati: “Umuntu ushaka gutsinda Abayebuzi agomba kunyura mu muyoboro w'amazi. Naho izo mpumyi n'ibyo birema mbanga urunuka.” Ni yo mpamvu bavuga ngo “Ntihakagire impumyi cyangwa ikirema binjira mu ngoro y'umwami.”

9Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, acyita Umurwa wa Dawidi. Yubakisha n'andi mazu uhereye i Milo ukageza aho yari atuye.

10Dawidi agenda arushaho gukomera, kuko Uhoraho Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

11Hiramu umwami w'i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by'amasederi, amwoherereza ababaji n'abaconzi b'amabuye, kugira ngo bubakire Dawidi ingoro.

12Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.

Abana Dawidi yabyariye i Yeruzalemu(1 Amateka 3.5-9; 14.3-7)

13Dawidi ageze i Yeruzalemu avuye i Heburoni yongera kugira inshoreke, arongora n'abandi bagore babyarana abahungu n'abakobwa.

14Dore amazina y'abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,

15na Yibuhari na Elishuwa, na Nefegi na afiya,

16na Elishama na Eliyada na Elifeleti.

Dawidi atsinda Abafilisiti(1 Amateka 14.8-16)

17Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, baramutera. Dawidi abimenye ajya mu kigo ntamenwa.

18Abafilisiti baraza bashinga ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa.

19Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde nta kabuza.”

20Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu aba ari ho abatsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Uhoraho aciye icyuho mu banzi banjye nk'ahashenywe n'isuri.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu.

21Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, Dawidi n'ingabo ze barabijyana.

22Abafilisiti bongera gutera, bashinga ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa.

23Dawidi abaza Uhoraho, Uhoraho aramusubiza ati: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n'ishyamba.

24Niwumva imirindi y'abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z'Abafilisiti.”

25Dawidi abigenza nk'uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti arabirukana kuva i Geba kugeza i Gezeri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help