Yeremiya 47 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ubutumwa bwagenewe Abafilisiti

1Ubu ni ubutumwa Uhoraho yabwiye Yeremiya, bwerekeye Abafilisiti mbere y'uko umwami wa Misiri atera i Gaza.

2Ngibyo ibyo Uhoraho avuga ati:

“Dore umuvumba w'amazi aturutse mu majyaruguru,

arasūma nk'uruzi rwarenze inkombe.

Azasendera mu gihugu cyose no ku bikirimo byose,

azasendera mu mijyi no ku bayituye.

Abantu bazasakuza,

abaturage bazaboroga.

3Hazumvikana imirindi y'amafarasi yiruka,

hazumvikana n'urusaku rw'amagare y'intambara,

ababyeyi bazacika intege batererane abana babo.”

4Koko uwo munsi uzaba uwo kurimbura Abafilisiti bose,

uzatsemba abacitse ku icumu bashobora gutabara ab'i Tiri n'i Sidoni.

Uhoraho azatsemba Abafilisiti,

azatsemba abakomoka mu kirwa cya Shipure.

5Abantu b'i Gaza bazimoza umusatsi nk'abari mu cyunamo,

aba Ashikeloni bazumirwa.

Bafilisiti bo mu kibaya mwacitse ku icumu, muzaboroga kugeza ryari?

6Wa nkota y'Uhoraho we, uzatuza ryari?

Subira mu rwubati rwawe utuze.

7Nyamara se yatuza ite yabitegetswe n'Uhoraho?

Yatuza ite yayitegetse gutsemba Ashikeloni n'inkombe z'inyanja?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help