1Yuda yumva bavuga ibyerekeye Abanyaroma. Bari abantu b'intwari, babanira neza abemeye imigambi yabo kandi bakakira neza ababasanze bose.
2Bamutekerereje ibitero Abanyaroma bagabye n'ibigwi byabo mu Bagaluwa, n'ukuntu babigaruriye bakabategeka no gutanga umusoro.
3Bamubwiye ibyo bakoze byose mu gihugu cya Esipaniya, kugira ngo bigarurire ibisimu by'aho by'ifeza n'iby'izahabu.
4Bamubwiye kandi uko bigaruriye icyo gihugu cyose babikesheje ubuhanga bwabo n'umuhate wabo. Koko rero icyo gihugu cyari kure y'iwabo cyane. Abanyaroma batsinze bidasubirwaho n'abami baturutse mu bihugu bya kure baje kubarwanya, abacitse ku icumu bakajya babazanira umusoro buri mwaka.
5Batsinze kandi Filipo na Perise abami b'Abanyamasedoniya, kimwe n'abandi bose bari barahagurukiye kubarwanya, barabigarurira.
6Antiyokusi mukuru, umwami wa Aziya wari waje kubarwanya afite inzovu ijana na makumyabiri n'abarwanira ku mafarasi, n'amagare y'intambara n'izindi ngabo nyinshi, na we baramutsinze
7ndetse bamufata mpiri. Bamutegeka we n'abamusimbuye ku ngoma, kujya bazana mu gihe cyagenwe imisoro y'ikirenga, no gutanga abantu ho ingwate.
8Bamunyaga igihugu cy'u Buhindi n'icy'u Bumedi, icya Lidiya na zimwe mu ntara zirusha izindi ubwiza, babigabira Umwami Ewumene.
9Abagereki bari bafite umugambi wo kujya kubatsemba.
10Abanyaroma babimenye bohereza umugaba w'ingabo umwe arabarwanya, Abagereki benshi baricwa, abagore babo n'abana babo bajyanwa ho iminyago. Abanyaroma basahura ibyabo byose, bigarurira igihugu kandi basenya ibigo ntamenwa byabo, n'abantu babo babagira inkoreragahato kugeza n'ubu.
11Ibindi bihugu n'ibirwa byari byarabigometseho, Abanyaroma bari barabitsinze kandi barabyigarurira.
12Nyamara amacuti yabo n'abemeye imigambi yabo, bakomeje kugirana na bo umubano mwiza. Bigaruriye abami baturanye n'aba kure, bityo ababyumvise bose bakabatinya.
13Bimikaga abo bashatse kandi bakanyaga abo badashaka, baba koko ibihangange ku buryo buhanitse.
14Nyamara muri ibyo byose, nta Munyaroma n'umwe wambaraga ikamba cyangwa umwambaro wa cyami, agamije kwihesha ikuzo.
15Bashyizeho inama nkuru igizwe n'abantu magana atatu na makumyabiri yateranaga buri munsi, kugira ngo basuzume ibibazo by'abaturage kandi barusheho kugira imibereho myiza.
16Buri mwaka umuntu umwe yashingwaga ubuyobozi bw'iyo nama nkuru, agategeka n'igihugu cyose. Nuko bose bakamwumvira nta ngingimira cyangwa ishyari.
Abayahudi bagirana amasezerano n'Abanyaroma17Yuda atoranya Ewupolemi mwene Yohani wo mu muryango wa Akosi, na Yasoni mwene Eleyazari, abatuma i Roma kugira ngo bagirane amasezerano y'ubucuti n'ubufatanye n'Abanyaroma.
18Yuda yibwiraga ko bazava ku ngoyi bari barashyizweho n'abami b'Abagereki, bakandamizaga Isiraheli bikabije.
19Nyuma y'urugendo rurerure Ewupolemi na Yasoni bagera i Roma, binjira mu nzu y'inama nkuru bafata ijambo baravuga bati:
20“Yuda Makabe n'abavandimwe be hamwe n'Abayahudi bose, babadutumyeho kugira ngo tugirane amasezerano kandi tubane mu mahoro, bityo tubarirwe mu mubare w'abifatanyije namwe n'incuti zanyu.”
21Ubwo butumwa bushimisha abagize inama nkuru.
22Dore amagambo banditse ku bisate by'umuringa bakabyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bibere Abayahudi urwibutso rw'amahoro n'urw'amasezerano bagiranye:
23“Abanyaroma n'Abayahudi nibagire amahoro iteka ryose, haba ku butaka cyangwa mu nyanja! Intambara n'umwanzi ntibikabagereho!
24Nyamara Abanyaroma nibaramuka batewe cyangwa bamwe mu bifatanyije na bo,
25Abayahudi bose bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.
26Abayahudi ntibazagira icyo baha cyangwa baguriza abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk'uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.
27“Na none kandi Abayahudi nibaterwa, Abanyaroma bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.
28Nta cyo Abanyaroma bazaha abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk'uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.
29Izo ni zo ngingo zikubiyemo amasezerano Abanyaroma bagiranye n'Abayahudi.
30Niba kandi mu gihe kizaza hari bamwe muri bo bashatse kugira icyo bongeraho cyangwa bakuraho, bizakorwa mu bwumvikane. Ibizongerwaho cyangwa ibizakurwaho bizaba ihame.
31“Naho ku byerekeye amarorerwa yose Demeteriyo yakoreye Abayahudi, tumwandikiye muri aya magambo: ‘Ni iki gituma ukandamiza Abayahudi bifatanyije natwe bakaba n'incuti zacu?
32Nibongera kukurega tuzabatabara tukurwanye, haba ku butaka cyangwa mu nyanja.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.