1Adonisedeki umwami w'i Yeruzalemu, amenya ko Yozuwe yigaruriye umujyi wa Ayi akawurimbura wose n'umwami wawo, nk'uko yagenje Yeriko n'umwami wayo. Amenya kandi ko Abanyagibeyoni bari bagiranye amasezerano y'amahoro n'Abisiraheli bakaba babana na bo.
2Izo nkuru zikura umutima ab'i Yeruzalemu, kuko Gibeyoni wari umujyi munini umeze nk'imirwa ituwemo n'abami, warutaga Ayi kandi abawutuyemo bari intwari.
3Nuko Adonisedeki atuma kuri Hohamu umwami w'i Heburoni, na Piramu umwami w'i Yarimuti, na Yafiya umwami w'i Lakishi, na Debiri umwami wa Eguloni agira ati:
4“Nimuze mumfashe dutere Abanyagibeyoni, kuko bagiranye amasezerano y'amahoro na Yozuwe n'Abisiraheli.”
5Nuko abo bami batanu b'Abamori, uw'i Yeruzalemu n'uw'i Heburoni n'uw'i Yarimuti, n'uw'i Lakishi n'uwa Eguloni bishyira hamwe, bagaba igitero n'ingabo zabo zose maze bagota Gibeyoni barayirwanya.
6Nuko Abanyagibeyoni batuma kuri Yozuwe aho yari ari mu nkambi y'i Gilugali bati: “Databuja, tugoboke ntudutererane, tebuka vuba udutabare udukize! Dore abami bose b'Abamori batuye mu misozi bishyize hamwe kugira ngo baturwanye.”
7Yozuwe ahaguruka i Gilugali n'ingabo ze zose zirimo abagabo bose b'intwari.
8Uhoraho aramubwira ati: “Ntibagukange! Ngiye kubakugabiza bose, nta n'umwe muri bo uzashobora kuguhangara.”
9Yozuwe n'ingabo ze bava i Gilugali, bagenda nijoro batera Abamori babatunguye.
10Uhoraho atuma Abamori bacikamo igikuba, maze Abisiraheli babakubitira incuro i Gibeyoni, barabirukana banyura ahagana i Betihoroni, barabamenesha babageza Azeka n'i Makeda.
11Igihe Abamori bahungaga Abisiraheli, bamanuka i Betihoroni kugera Azeka, Uhoraho abagushaho amahindu manini. Ayo mahindu yarabacocaguye, yica abantu benshi baruta abishwe n'Abisiraheli.
12Uwo munsi ubwo Uhoraho yagabizaga Abamori ingabo z'Abisiraheli, Yozuwe ari kumwe n'Abisiraheli yasenze Uhoraho. Yaravuze ati:
“Zuba, hagarara hejuru ya Gibeyoni!
Nawe kwezi, hagarara hejuru y'akabande ka Ayaloni!”
13Izuba ryahise rihagarara,
ukwezi ntikwakomeza kugenda,
Abisiraheli barihōrera batsinda abanzi babo.
Ni ko byanditse mu gitabo cya Yashari.
Izuba ryahagaze ku ijuru umunsi wose, ntiryakomeza urugendo ngo rirenge.
14Uhoraho yabigenje atyo kubera umuntu wabimusabye. Haba mbere cyangwa nyuma, nta munsi nk'uwo wigeze ubaho. Uhoraho ubwe yarwaniraga Abisiraheli!
Yozuwe yica abami batanu b'Abamori15Yozuwe n'Abisiraheli bose batarasubira mu nkambi y'i Gilugali,
16ba bami batanu b'Abamori bari bahunze bihishe mu buvumo bw'i Makeda.
17Abantu babimenye bajya kubibwira Yozuwe,
18na we ategeka abantu be ati: “Nimugende muhirikire ibibuye binini ku muryango w'ubuvumo, mushyireho n'abarinzi.
19Ariko ntimuhatinde, ahubwo mukurikirane abanzi banyu mwice abasigaye inyuma bose, ntimutume bagera mu mijyi yabo. Uhoraho Imana yanyu yarababagabije!”
20Nuko Yozuwe n'Abisiraheli bakubita incuro Abamori babatsinda uruhenu, bake gusa bacitse ku icumu ni bo bashoboye gusubira mu mijyi ntamenwa.
21Hanyuma Abisiraheli bisubirira iruhande rwa Yozuwe mu nkambi yari hafi y'i Makeda, ari nta muntu n'umwe utinyutse kugira icyo abavugaho.
22Yozuwe ategeka ko bavana bya bibuye ku muryango w'ubuvumo, bagakuramo ba bami batanu bakabamuzanira.
23Nuko bamuzanira umwami w'i Yeruzalemu n'uw'i Heburoni n'uw'i Yarimuti, n'uw'i Lakishi n'uwa Eguloni.
24Abo bami bakimugera imbere, Yozuwe akoranya Abisiraheli bose maze abwira abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we ati: “Nimuze mukandagire aba bami ku gakanu!” Nuko babigenza batyo.
25Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Uko ni ko Uhoraho azagenza abanzi bose muzarwanya. None rero ntimugatinye kandi ntimugacike intege, nimukomere mube intwari!”
26Nyuma y'ibyo, Yozuwe yica abo bami abamanika ku biti bitanu, imirambo yabo irahirirwa kugeza nimugoroba.
27Izuba rirenze ategeka ko bamanura imirambo, bakayijugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, bakabukingisha ibibuye binini. Na n'ubu biracyahari.
Abisiraheli bigarurira amajyepfo ya Kanāni28Uwo munsi kandi Yozuwe yigaruriye umujyi wa Makeda, yica umwami waho n'abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yagenje umwami w'i Makeda nk'uko yagenje uw'i Yeriko.
29Yozuwe n'Abisiraheli bavuye i Makeda batera Libuna.
30Uhoraho abagabiza uwo mujyi, bica n'umwami waho n'abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bagenje umwami waho nk'uko bagenje uw'i Yeriko.
31Yozuwe n'Abisiraheli bavuye i Libuna bajya Lakishi, barayigota barayitera.
32Ku munsi wa kabiri w'imirwano, Uhoraho abagabiza Lakishi bica abaturage baho bose, nk'uko babigenje i Libuna.
33Horamu umwami w'i Gezeri atabara umujyi wa Lakishi, ariko we n'ingabo ze Yozuwe abakubita incuro arabica, ntihasigara n'uwo kubara inkuru.
34Yozuwe n'Abisiraheli bavuye i Lakishi bajya Eguloni, barayigota barayitera.
35Uwo munsi bigarurira uwo mujyi, bica abaturage baho bose nk'uko babigenje i Lakishi.
36Yozuwe n'Abisiraheli bavuye Eguloni, bazamukana Heburoni barayitera.
37Nuko barayigarurira, bica umwami waho n'abaturage baho bose n'abo mu mijyi yo muri ako karere. Batsembye Heburoni ntihasigara n'uwo kubara inkuru nk'uko babigenje Eguloni.
38Yozuwe n'Abisiraheli bahavuye batera Debiri.
39Nuko barayigarurira, bica umwami n'abaturage baho bose n'abo mu mijyi yo muri ako karere, nk'uko bagenje i Heburoni n'i Libuna n'umwami waho. Batsembye Debiri ntihasigara n'uwo kubara inkuru.
40Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy'igihugu, kigizwe n'imisozi miremire n'imigufi, n'ahakikiye Ikiyaga cy'Umunyu kugera mu majyepfo ya Kanāni. Yica abami baho bose n'abaturage bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bose yarabatsembye nk'uko Uhoraho Imana y'Abisiraheli yabitegetse.
41Yozuwe abatsinda ahereye mu majyepfo i Kadeshi-Barineya n'i Gaza, no mu karere gakikije umujyi wa Gosheni, ageza n'i Gibeyoni.
42Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy'igihugu n'abami baho mu gitero kimwe, kuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli ubwe yabarwaniriraga.
43Hanyuma Yozuwe n'Abisiraheli bose basubira mu nkambi y'i Gilugali.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.