1 Samweli 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Nuko ab'i Kiriyati-Yeyarimu baza gutwara Isanduku y'Uhoraho, bayijyana kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y'umusozi. Batoranya umuhungu we Eleyazari ngo abe umurinzi wayo.

Samweli aba umurengezi w'Abisiraheli

2Isanduku ihamara imyaka makumyabiri yose. Muri icyo gihe, Abisiraheli bose bifuzaga kugarukira Uhoraho.

3Nuko Samweli arababwira ati: “Niba mushaka kugarukira Uhoraho mubikuye ku mutima, nimureke gusenga za Ashitaroti n'izindi mana z'abanyamahanga, nimukomere ku Uhoraho wenyine, ni bwo azabakiza Abafilisiti.”

4Nuko Abisiraheli bareka gusenga za Bāli na za Ashitaroti, bayoboka Uhoraho wenyine.

5Samweli ategeka Abisiraheli bose gukoranira i Misipa, kugira ngo abasabire ku Uhoraho.

6Nuko bakoranira i Misipa, bavoma amazi bayasuka hasi imbere y'Uhoraho, biyiriza ubusa baravuga bati: “Koko twacumuye ku Uhoraho.” Aho ni ho Samweli yatangiriye kuba umurengezi w'Abisiraheli.

7Abafilisiti bamenye ko Abisiraheli bakoraniye i Misipa, abategetsi babo batera igihugu cya Isiraheli. Abisiraheli babimenye bashya ubwoba,

8babwira Samweli bati: “Komeza utwingingire Uhoraho Imana yacu, adukize Abafilisiti.”

9Nuko Samweli afata umwana w'intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n'umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho.

10Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z'Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro.

11Abisiraheli bava i Misipa birukankana Abafilisiti babica umugenda, babageza hepfo ya Betikari.

12Nuko Samweli afata ibuye, arishinga hagati ya Misipa na Sheni aryita Ebenezeri agira ati: “Kugeza ubu Uhoraho yaradufashije.”

13Abafilisiti batsindwa batyo ntibongera gutera igihugu cy'Abisiraheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, Uhoraho yari yaribasiye Abafilisiti.

14Abisiraheli bisubiza imijyi yabo Abafilisiti bari barigaruriye mu karere kari hagati ya Ekuroni na Gati, ako karere kava mu maboko y'Abafilisiti. Nuko hagati y'Abisiraheli n'Abamori haba amahoro.

15Samweli yabaye umurengezi w'Abisiraheli kugeza apfuye,

16buri mwaka yakoraga urugendo akanyura i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, agiye gukemura imanza z'Abisiraheli muri iyo mijyi,

17hanyuma agataha iwe i Rama. Aho na ho yahakemuriraga imanza, ni na ho yubakiye Uhoraho urutambiro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help