Matayo 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yezu agera i Yeruzalemu(Mk 11.1-11; Lk 19.28-40; Yh 12.12-19)

1Begereye i Betifage ku Musozi w'Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be

2ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona indogobe iziritse hamwe n'iyayo, muziziture muzinzanire.

3Nihagira ubabaza impamvu mumubwire muti: ‘Ni Databuja uzikeneye kandi arazigarura vuba.’ ”

4Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ngo:

5“Nimubwire abaturage b'i Siyoni muti:

‘Dore umwami wanyu aje abasanga,

yicishije bugufi ahetswe n'indogobe,

ndetse ahetswe n'icyana cyayo.’ ”

6Abigishwa baragenda bakora uko Yezu yabategetse,

7bazana indogobe n'icyana cyayo, bazisasaho imyitero yabo maze Yezu ayicaraho.

8Imbaga nyamwinshi y'abantu bari aho barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y'ibiti baciye.

9Nuko imbaga y'abantu bari kumwe na we, bamwe imbere abandi inyuma, barangurura amajwi bati:

“Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!

Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ”

10Yezu yinjiye muri Yeruzalemu umujyi wose urakangarana, abantu bakabaza bati: “Mbese uyu ni nde?”

11Rubanda bati: “Ni Yezu wa muhanuzi w'i Nazareti muri Galileya.”

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y'Imana(Mk 11.15-19; Lk 19.45-48; Yh 2.13-22)

12Nuko Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, amenesha abacuruzaga n'abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y'abavunjaga amafaranga n'intebe z'abacuruzaga inuma.

13Nuko arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izitwa Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y'abajura.”

14Nuko impumyi n'abacumbagira bamusanga mu rugo rw'Ingoro y'Imana maze arabakiza.

15Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bararakara babonye ibitangaza akoze, babonye n'abana basakuriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana bavuga bati: “Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!”.

16Ni ko kubwira Yezu bati: “Aho ntiwiyumvira ibyo bavuga?”

Arabasubiza ati: “Yee, ndabyumva. Ariko se ntimwasomye Ibyanditswe ngo ‘Wateganyije ko ibitambambuga n'abana bonka bagusingiza’ ”

17Nuko abasiga aho ava mu mujyi, yerekeza i Betaniya ararayo.

Yezu avuma igiti cy'umutini(Mk 11.12-14,20-24)

18Kare mu gitondo Yezu ari mu nzira asubira mu mujyi arasonza.

19Arabukwa igiti cy'umutini kiri ku nzira. Akigeze iruhande asanga ari amababi masa maze arakibwira ati: “Ntukere imbuto ukundi!” Ako kanya icyo giti kiruma.

20Abigishwa be babibonye baratangara baramubaza bati: “Kiriya giti cyumye gite aka kanya?”

21Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje. Mwizeye Imana mudashidikanya ntimwakora ibyo nkoreye uyu mutini gusa ahubwo mwashobora no kubwira uriya musozi muti: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, maze bikaba bityo.

22Rwose nimusenga mwizeye Imana, icyo muzasaba cyose muzagihabwa.”

Ubushobozi bwa Yezu buva he?(Mk 11.27-33; Lk 20.1-8)

23Nuko Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bajya aho yari ari yigisha, baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?”

24Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka ngire icyo mbibariza kimwe gusa, nimunsubiza ndabona kubabwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora.

25Mbese Yohani yatumwe na nde kubatiza? Ni Imana cyangwa se ni abantu?”

Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n'Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’

26Na none kandi nituvuga ko yatumwe n'abantu, ntidukira rubanda kuko bose bemera ko Yohani yari umuhanuzi.”

27Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.”

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”

Umugani w'umugabo n'abana be babiri

28“Mbese iby'uyu mugani mubivugaho iki? Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘Mwana wanjye, uyu munsi ujye gukorera ibiti by'imizabibu.’

29Nuko aramusubiza ati: ‘Ndanze’, nyuma yisubiraho ajyayo.

30Wa mubyeyi asanga n'uwa kabiri na we amubwira atyo. Uwo we ahita amusubiza ati: ‘Ndajyayo mubyeyi’, nyamara ntiyagenda.

31Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?”

Baramusubiza bati: “Ni uwa mbere.”

Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko abasoresha n'indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw'Imana.

32Yohani yazanywe no kubayobora inzira y'ubutungane ntimwamwemera. Abasoresha n'indaya bo baramwemera naho mwe murabireba, ariko ntimwihana ngo mumwemere.

Umugani w'abahinzi b'abagome(Mk 12.1-12; Lk 20.9-19)

33“Nimwumve n'undi mugani. Habayeho umugabo wari afite umurima, awuteramo ibiti by'imizabibu awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero yubakamo n'umunara w'abarinzi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo.

34Igihe cy'isarura kigeze atuma abagaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto basaruye.

35Nuko abahinzi basumira abo bagaragu, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.

36Arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo.

37Ubwa nyuma abatumaho umuhungu we yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’

38Abahinzi babonye uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze ibye byose bibe ibyacu.’

39Baramusumira, bamukurubana inyuma y'uruzitiro baramwica.

40“Mbese nk'ubwo igihe nyir'imizabibu azagarukira, mubona azagenza ate abo bahinzi?”

41Baramubwira bati: “Abo bagome azabatsemba, maze imizabibu ayishyiremo abandi bazajya bamuha ibye uko isarura rigeze.”

42Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

Ibyo ni Nyagasani wabikoze,

none bitubereye igitangaza!’

43Ni cyo gituma mbabwira ko muzanyagwa ubwami bw'Imana, bugahabwa abandi bakora imirimo ikwiranye n'ubwo bwami.

45Abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga.

46Nuko bashaka uburyo bamufata ariko batinya rubanda, kuko bo bemezaga ko ari umuhanuzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help