Mwene Siraki 29 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibyerekeye inguzanyo

1Uguriza mugenzi we aba ari umunyampuhwe,

umuteye inkunga aba akurikije amategeko.

2Ujye uguriza mugenzi wawe igihe abikeneye,

nawe kandi niba waragurijwe ujye wishyura mu gihe gikwiye.

3Ujye uvuga ukuri kandi wirinde uburyarya,

bityo uzabona icyo ukeneye igihe cyose.

4Benshi bibwira ko inguzanyo ari umutungo wabo,

abo batera ingorane ababagurije.

5Iyo utaragurizwa uhendahenda uwo waka inguzanyo,

wicisha bugufi mukavugana iby'umutungo we.

Nyamara iyo igihe cyo kwishyura kigeze ntucyubahiriza,

umuganyira uvuga ko wagize ingorane kandi ko n'igihe kidahagije.

6Iyo uwagurijwe afite icyo yishyura uwamugurije arishima,

ashimishwa nibura no kugaruza icya kabiri cy'umwenda,

bitabaye ibyo yaba abuze ibye akanganira ubusa,

bityo aba yishyuwe imivumo n'ibitutsi,

aho kubahwa arasuzugurwa.

7Ni yo mpamvu abantu benshi banga gutanga inguzanyo,

ntibabiterwa n'ubugome, baba batinya kwamburwa ibyabo.

Gufasha abakene(Sir 3.30-31; Tobi 12.18b-19)

8Ujye ugirira umukene ubuntu,

ntugatindiganye kumufasha.

9Nufasha umukene uzaba wubahirije itegeko ry'Imana,

ntukamureke ngo agende amara masa.

10Amafaranga yawe ujye uyafashisha umuvandimwe cyangwa incuti,

ujye uyamufashisha aho gupfira ubusa aho abitse.

11Ujye ukoresha ibyawe ukurikije Amategeko y'Usumbabyose,

bizakuzanira inyungu iruta izahabu.

12Ujye uzigama imfashanyo z'abakene,

ujye uzizigama bizakurinda ibyago byose.

13Bizakurinda umwanzi,

bizakurinda kurusha ingabo nini cyangwa icumu riremereye.

Kwishingira abandi(Sir 8.13; Imig 6.1-5)

14Umugiraneza yishingira mugenzi we,

ariko umuntu udashyira mu gaciro aramutererana.

15Umuntu nakwishingira ntukibagirwe ineza yakugiriye,

koko aba yarakwitangiye.

16Umunyabyaha asesagura ibyo akesha uwamwishingiye,

umuntu w'indashima yirengagiza uwamugobotse.

17Kwishingira abandi byahombeje abakire benshi,

byarabahungabanyije nk'umuhengeri wo mu nyanja.

18Byatumye abantu bakomeye bahunga,

byatumye bajya kubuyera mu bindi bihugu.

19Umunyabyaha wishingira abandi agamije inyungu,

uwo azacirwa urubanza yikururiye.

20Ujye ufasha mugenzi wawe uko ushoboye,

nyamara wirinde kwishyira mu kaga.

Ba iwawe aho gusembera

21Ibintu by'ingenzi mu buzima ni ibi:

amazi n'ibyokurya,

imyambaro n'inzu yo kubamo.

22Ni byiza kubaho gikene mu nzu yawe bwite,

ibyo biruta kudamarara uri mu nzu y'abandi.

23Ujye wishimira ibyo utunze byaba bike cyangwa byinshi,

bityo nta wuzagusuzugurira ko ubeshejweho n'abandi.

24Kuva mu nzu ujya mu yindi bitera agahinda,

koko uhora asembera ntagira ijambo.

25Ucumbikira abantu ukabaha ibyokurya no kunywa ntihagire ubigushima,

ahubwo baragusuzugura bavuga bati:

26“Wa mucumbitsi we, ngwino utegure ameza,

zana ibyokurya ufite nirire!

27Wa mucumbitsi we, genda ubise umushyitsi ukomeye,

umuvandimwe wanjye yaje kunsura nkeneye iyi nzu.”

28Kwangirwa icumbi no guterwa inkeke n'ukwishyuza,

ibyo ni ibintu bibabaza, umuntu utekereza neza atakwihanganira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help