1Bamaze kurya no kunywa, igihe cyo kuryama kiragera. Ni ko kuzana wa musore bamwinjiza mu cyumba.
2Tobiya ageze mu cyumba yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima n'umutima bya ya fi abishyira ku gicaniro cy'imibavu,
3maze impumuro y'iyo fi iturumbanya ya ngabo ya Sekibi, ihungira mu Misiri. Ako kanya Rafayeli ayikurikirayo, arayiburabuza arayiboha.
Isengesho rya Tobiya4Ababyeyi babo barasohoka, Tobiya na Sara basigara mu cyumba bonyine inzugi zikinze. Nuko Tobiya ahaguruka ku buriri maze abwira Sara ati: “Muvandimwe, haguruka dusenge, dutakambire Nyagasani adusesekazeho impuhwe n'agakiza.”
5Sara arahaguruka, batangira gusenga no kwambaza kugira ngo babone agakiza. Nuko Tobiya arasenga ati:
“Uragasingizwa Mana ya ba sogokuruza!
Izina ryawe riragahora risingizwa uko ibihe bihaye ibindi!
Ijuru n'ibyaremwe byose nibigusingize iteka!
6Ni wowe waremye Adamu na Eva umugore we kugira ngo amubere umufasha
kandi amutere inkunga, abo ni bo abantu bose bakomokaho.
Waravuze uti: ‘Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka tumuremere umufasha umeze nka we.’
7None rero nshatse mugenzi wanjye uyu ntabitewe n'irari ry'umubiri,
ahubwo mushatse nkurikije amategeko.
None utugirire impuhwe tuzasazane.”
8Bavugira icyarimwe bati: “Amina! Amina!”
9Hanyuma bararyama.
Ababyeyi ba Tobiya bahangayika10Muri iryo joro Raguweli akoranya abagaragu be bajya gucukura imva, kuko yibwiraga ati: “Wabona na Tobiya apfuye, bakaduhindura urw'amenyo n'iciro ry'imigani.”
11Barangije gucukura imva, Raguweli agaruka imuhira, ahamagara umugore we
12aramubwira ati: “Ohereza umwe mu baja ajye kureba ko Tobiya akiri muzima. Nasanga yapfuye tumuhambe ntawe urabimenya.”
13Bacana itara, barakingura bohereza umuja, maze arinjira asanga Tobiya na Sara basinziriye cyane.
14Umuja aragaruka arababwira ati: “Tobiya aracyari muzima.”
15Nuko basingiza Imana nyir'ijuru bavuga bati:
Isengesho rya Raguweli“Uragasingizwa Mana, uhabwe impundu n'abafite umutima uboneye!
Uragahora usingizwa uko ibihe bihaye ibindi!
16Habwa impundu wowe watumye nezerwa,
kuko uko nabyibwiraga atari ko byagenze,
ahubwo watugiriye impuhwe kubera ineza yawe.
17Uragasingizwa kuko wababariye abana b'ibinege bombi.
Wowe Mutegetsi bagirire impuhwe ubahe n'agakiza kawe,
maze bazasazane amahirwe n'umunezero.”
18Nuko Raguweli ategeka abagaragu be gusiba ya mva butaracya.
Ibirori by'ubukwe19Nuko Raguweli abwira umugore we guteka imigati myinshi, naho we ajya mu mashyo ye, ayakuramo ibimasa bibiri n'amapfizi y'intama ane, ategeka ko babibaga. Nuko batangira gutegura ibirori.
20Hanyuma ahamagara Tobiya, aramubwira ati: “Mu minsi cumi n'ine yose ntaho uzatirimukira, ahubwo uzaguma hano iwanjye urye kandi unywe, kugira ngo umutima w'umukobwa wanjye wari warahahamuwe n'ibyago uwusubize mu gitereko, yongere anezerwe.
21Guhera ubu kandi, igice cya kabiri cy'umutungo wanjye wose ndakikweguriye, uzagitahane ukigerane kwa so amahoro. Ikindi gice cya kabiri gisigaye uzacyegukana jyewe n'umugore wanjye tumaze gupfa. Dore mbaye so naho Edina abaye nyoko, kandi kuva ubu ari wowe ari na mugenzi wawe, tuzahorana namwe ubuziraherezo. Komera mwana wanjye!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.