1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.
Uhoraho, sindi umwirasi,
nta n'ubwo nishyira hejuru.
Sinivanga mu bitandeba,
nta n'ubwo nivanga mu bindenze.
2Ahubwo ndatuza nkicecekera,
meze nk'incuke yigwanditse kuri nyina,
koko ntuje nk'umwana w'incuke.
3Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,
nimumwiringire kuva ubu kugeza iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.