Yobu 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yobu yivovota

1Nyuma y'ibyo Yobu afata ijambo, avuma umunsi yavutseho,

2aravuga ati:

3“Nihavumwe umunsi navutseho,

nihavumwe n'ijoro ryavuze riti:

‘Hasamwe inda y'umuhungu.’

4Uwo munsi uragacura umwijima,

Imana nyir'ijuru ntikawibuke,

umucyo ntukawumurikire ukundi.

5Nube umunsi w'icuraburindi,

ibicu biwubudikeho,

nube umunsi w'ubwirakabiri uteye ubwoba.

6Iryo joro niricure umwijima,

niryibagirane mu minsi y'umwaka,

ntirikabarwe mu minsi y'ukwezi.

7Ni koko iryo joro niribe ingumba,

ntirikarangwemo umunezero.

8Abacunnyi nibavume iryo joro,

nibarivume abakorana n'igikōko nyamunini, nibarivume.

9Inyenyeri z'urukerera rwaryo nizicure umwijima,

iryo joro ntirigacye bibaho,

ntirikabone umuseke ukeba.

10Koko ntiryazibye inda yambyaye,

none simba ngize aya makuba anyugarije.

11“Ni kuki ntapfiriye mu nda ya mama?

Kuki ntapfuye nkivuka?

12Ni kuki mama yankikiye ku bibero?

Ni kuki yanyonkeje?

13None mba ntuje mu mva yanjye,

mba nsinziriye mu mahoro,

14mba nsinziranye n'abami n'abategetsi,

ba bandi biyubakiye ingoro ubu zabaye amatongo.

15Mba nsinziriye hamwe n'ibikomangoma,

bamwe bahunitse izahabu n'ifeza mu mazu yabo.

16Erega iyo mba nk'inda yavuyemo,

iyo mba nk'umwana wapfuye avuka!

17Mu mva ni ho abagome bashira ubukana,

abarushye baraharuhukira.

18Imfungwa zirishyira zikizana,

ntiziba zikikanga abarinzi.

19Mu mva ukomeye n'uworoheje baba bamwe,

inkoreragahato ntiba ikigengwa na shebuja.

20“Ni kuki Imana ireka umunyamibabaro akavuka?

Kuki iha ubuzima uwavukanye amaganya?

21Bashaka urupfu ntibarubone,

barushaka kuruta uko bashaka umutungo.

22Banezezwa no gupfa,

bishima iyo bahambwe.

23Ni kuki ndi umuntu utazi iyo agana?

Imana yantangatanze impande zose!

24Aho kugira icyo ndya ndaganya,

amarira yanjye atemba nk'amazi.

25Icyo ntinya ni cyo kiba,

icyo nishisha ni cyo kimbaho.

26Simfite amahoro simfite ituze,

singuwe neza mpora ku nkeke.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help