Ubuhanga 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana yagaburiye Abisiraheli iteza inzara Abanyamisiri

1Abo bantu basengaga ibikōko,

byari bikwiye ko bahanishwa udukōko twinshi tukabajujubya.

2Nyamara wowe Nyagasani, aho guhana abantu bawe wabagiriye imbabazi,

wabahaye inturumbutsi kugira ngo ubamare inzara,

ni byo byokurya byiza wabateguriye.

3Abo bantu basengaga ibigirwamana nubwo bari bashonje,

batewe iseseme n'ibikōko biteye ishozi wabateje,

byatumye bazinukwa kugira icyo barya.

Naho abantu bawe bamaze gusonza igihe gito,

babonye ibyokurya byiza cyane.

4Byari bikwiye ko abo babakandamizaga baterwa n'inzara idashira,

bityo abantu bawe bakibonera uburyo abanzi babo bajujubijwe.

Ibikōko byica n'inzoka y'umuringa

5Igihe abantu bawe bari bugarijwe n'ibikōko biteye ubwoba,

igihe bicwaga n'inzoka zifite ubumara,

uburakari bwawe ntibwakomeje ngo bubarimbure.

6Nyamara bababajwe igihe gito byo kubaburira,

hanyuma wabahaye ikimenyetso cy'agakiza,

wagiraga ngo ubibutse Amategeko yawe.

7Koko uwarebaga icyo kimenyetso yarakiraga,

ariko ntiyabaga akijijwe n'icyo kimenyetso,

ahubwo yakizwaga nawe, wowe Mukiza w'abantu bose.

8Ibyo byagaragarije abanzi bacu ko ari wowe ukiza abantu ikibi cyose.

9Abanzi bacu barumwe n'inzige n'isazi barapfa,

bapfuye bazize kutabona umuti wabakiza,

koko bari bakwiriye guhanishwa udukōko nk'utwo.

10Nyamara abantu bawe ntibarimbuwe n'inzoka zifite ubumara,

kubera impuhwe zawe warabagobotse urabakiza.

11Wabateje inzoka zirabaruma kugira ngo ubibutse Amategeko yawe,

nyamara wabagobotse vuba kugira ngo batakwibagirwa burundu,

warabagobotse kugira ngo batibagirwa ubugiraneza bwawe.

12Koko rero Nyagasani, nta muti uwo ari wo wose wabakijije,

ahubwo Ijambo ryawe ni ryo ryabakijije.

13Ni wowe ufite ububasha ku buzima n'urupfu,

ni wowe ujyana abantu ikuzimu kandi ni wowe ubakurayo.

14Umuntu ashobora kwica undi kubera ubugome,

nyamara ntashobora gusubiza ubuzima uwo yishe,

nta n'ubwo yashobora kumukura ikuzimu.

Urubura na manu

15Nta muntu ushobora guhunga ububasha bwawe.

16Abagome banze kukumenya wabahanishije ububasha bwawe,

barimbuwe n'imvura y'umurindi n'urubura,

barimbuwe n'inkubi y'umuyaga kandi batwikwa n'umuriro.

17Uwo muriro warushagaho kugurumana,

igitangaje ni uko amazi atashoboye kuwuzimya,

koko ibyaremwe birengera intungane.

18Hari ubwo umuriro wanyuzagamo ugacogora,

waracogoraga kugira ngo udatsemba ibikōko byatererejwe abagome,

ibyo byari ukubereka ko bakurikiranywe n'igihano cy'Imana.

19Hari ubwo kandi umuriro wagurumanaga cyane,

waragurumanaga cyane nubwo wari mu mazi,

waragurumanaga kugira ngo utsembe imyaka yo muri icyo gihugu cy'abagome.

Imana Iha Abisiraheli Manu

20Nyamara abantu bawe wabahaye ibyokurya by'abamarayika,

aho uri mu ijuru wabahaye umugati uteguwe neza bataruhiye,

umugati ufite uburyohe bwose kandi unogeye bose.

21Ibyokurya wabahaga byagaragazaga ubugwaneza ugirira abana bawe,

koko byabaga binogeye uwabiryaga,

byamereraga buri wese uko abyifuza.

22Ibyo byokurya nubwo byasaga n'amasimbi cyangwa urubura,

umuriro ntiwigeze ubishongesha.

Byatumye abantu bawe bamenya uko umuriro watsembye imyaka y'abanzi babo,

ibyo byabaye mu gihe cya ya nkubi y'umuyaga n'imvura y'amahindu.

23Uwo muriro wagabanyaga ubukana bwawo,

warabugabanyaga kugira ngo intungane zibone ibizitunga.

24Ibyaremwe byiteguye kugukorera wowe Muremyi wabyo,

birivumbagatanya kugira ngo abagome bahanwe,

nyamara biracururuka kugira ngo bigirire neza abakwiringira.

25Ni yo mpamvu muri uko guhinduka ukundi,

byari byiteguye kuba igikoresho cy'ubuntu bwawe,

ubuntu bwawe bwo kugaburira abantu bose uko babyifuza.

26Nyagasani, ibyo byabereye kwigisha abana bawe ukunda,

byabereye kubumvisha ko abantu badatungwa gusa n'ibyo bahinze,

nyamara ko ijambo ryawe ari ryo ribeshaho abakwemera.

27Koko ikitangizwaga n'umuriro cyashongeshwaga n'imirase yoroheje y'izuba,

28washakaga kubamenyesha ko bagomba kugusingiza izuba ritararasa,

wabamenyeshaga ko bagomba kugusenga bugicya.

29Koko rero icyizere cy'indashima kizayoyoka nk'urume,

kizapfa ubusa nk'amazi adafite akamaro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help