1Muri icyo gihe umwami wa Babiloniya, Merodaki-Baladani mwene Baladani, yoherereza Hezekiya intumwa zijyanye inzandiko n'impano, kuko yari yumvise ko arwaye none akaba yarakize.
2Hezekiya anezezwa no kubakira, abatambagiza mu nzu y'ububiko yarimo ifeza n'izahabu, n'imibavu n'amavuta y'agaciro. Abatambagiza no mu bubiko bwose bw'intwaro, n'ahandi hose mu nzu habitswe umutungo we. Hezekiya ntiyagira ikintu na kimwe abahisha mu ngoro ye no mu gihugu cye cyose.
3Hanyuma umuhanuzi Ezayi aramusanga aramubaza ati: “Bariya bantu bakubwiraga iki? Ese ubundi bari baturutse he?”
Hezekiya aramusubiza ati: “Bari baturutse kure cyane muri Babiloniya.”
4Ezayi aramubaza ati: “None se babonye iki mu ngoro yawe?”
Hezekiya aramusubiza ati: “Babonye ibiyirimo byose, nta na kimwe ntaberetse cyo mu bubiko bwanjye.”
5Ezayi abwira Hezekiya ati: “Umva icyo Uhoraho Nyiringabo avuze:
6‘Igihe kizagera ibiri mu ngoro yawe byose, n'ibyo ba sokuruza barundanyije mu gihe cyabo kugeza ubu, byose bizasahurwe bijyanwe i Babiloni. Nta na kimwe kizasigara.’ Uko ni ko Uhoraho avuze.
7‘Ndetse bazajyana bamwe mu rubyaro rwawe bwite, babagire inkone zizajya zikorera umwami wa Babiloniya mu ngoro ye.’ ”
8Hezekiya asubiza Ezayi ati: “Ni byiza kungezaho iryo jambo ry'Uhoraho.” Koko rero yaribwiraga ati: “Mu gihe nzaba nkiriho, amahoro n'umutekano bizagumaho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.