Yobu 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yobu aravuga ko Imana ari inyagitugu

1Nuko Yobu arabasubiza ati:

2“Koko muri ijwi rya rubanda.

Mbese nimupfa abanyabwenge bazabura kubaho?

3Nanjye mfite ibitekerezo nkamwe,

nta cyo mundusha.

Ese ibyo muvuga hari utabizi?

4Incuti zanjye zampinduye urw'amenyo,

ziranyibasira nubwo ndi intungane n'umwere,

nyamara ntakambira Uhoraho nizeye ko anyumva.

5Abadamaraye basuzugura abanyabyago,

basonga abageze aharindimuka.

6Abanyarugomo baguwe neza mu mazu yabo,

abakora Imana mu jisho bamerewe neza,

ntibiringira Imana ahubwo biringira imbaraga zabo.

7“Ngaho rero igira ku nyamaswa uzasobanukirwa,

igira ku nyoni uzaca akenge.

8Itegereze isi uyigireho,

amafi yo mu nyanja na yo azagira icyo akwigisha.

9Ni ikihe muri ibi biremwa byose kidasobanukiwe,

ni ikihe kitazi ko Uhoraho ari we wakiremye?

10Ni we mugenga w'ubugingo bwa buri kiremwa,

ni we utuma buri muntu ahumeka.

11Dore ugutwi ntigusesengura amagambo,

kuyasesengura nk'uko akanwa karobanura ibyokurya.

12Ubwenge bugirwa n'abasaza,

ubushishozi bugirwa n'abakuze.

13Nyamara Imana ni yo nyir'ubwenge n'ububasha,

ni yo nyir'inama n'ubushishozi.

14“Icyo ishenye ntawe ugisana,

uwo ifunze ntawe umufungura.

15Iyo yimanye imvura amapfa aracana,

yayigusha imivu y'amazi igakundura ubutaka.

16Imana ni yo nyir'imbaraga n'ubutwari,

abashukwa n'abashuka abandi bose bari mu maboko yayo.

17Irindagiza abanyabwenge,

abacamanza ibahindura ibicucu.

18Inyaga abami ubutegetsi,

ibagira inkoreragahato.

19Abatambyi ibagira abatindi,

abategetsi bakomeye irabahanantura.

20Icecekesha abiringirwa,

abasaza ibambura ubushishozi.

21Abanyacyubahiro ibakoza isoni,

abanyambaraga irabacogoza.

22Ikuraho umwijima w'ikuzimu,

iwukuraho ikawusimbuza umucyo.

23Ni yo ikomeza amahanga ikanayarimbura,

ni yo iyagūra hanyuma ikayarimbura.

24Abategetsi bo ku isi ibagira ibipfamutima,

ibabuyereza mu kidaturwa kitagira inzira.

25Barindagira mu mwijima w'icuraburindi,

ituma badandabirana nk'abasinzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help