1Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko mvuze nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali.
2Nzagutwara ku ngufu nkuvane mu majyaruguru y'igihugu cyawe, nkohereze gutera imisozi ya Isiraheli.
3Nzavunagura umuheto uri mu kuboko kwawe kw'ibumoso, n'imyambi iri mu kuboko kw'iburyo igwe hasi.
4Uzagwa ku misozi ya Isiraheli wowe n'ingabo zawe n'amahanga agushyigikiye. Imirambo yanyu nzayigaburira ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa.
5Uzagwa ku gasi nk'uko jyewe Nyagasani Uhoraho nabivuze.
6Nzateza inkongi y'umuriro igihugu cya Magogi, ndetse no mu bafite umutekano batuye mu birwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.
7Nzamenyekanisha izina ryanjye riziranenge mu bwoko bwanjye bw'Abisiraheli, sinzatuma bongera kunsuzugura na rimwe. Bityo andi mahanga azamenya ko ndi Uhoraho, Umuziranenge mu Bisiraheli.’ ”
8Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Dore wa munsi navuze urageze ndetse uraje! Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9Abatuye mu mijyi ya Isiraheli bazarundanya intwaro zasizwe n'abanzi babo: ingabo n'imiheto n'imyambi, n'ibihosho n'amacumu. Bazazicanisha umuriro mu gihe cy'imyaka irindwi.
10Ntibazongera gutashya inkwi cyangwa gutema ibiti mu ishyamba, kuko bazajya bacana izo ntwaro. Bazanyaga abahoze babanyaga kandi basahure ibintu by'ababasahuye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Ihambwa rya Gogi11“Icyo gihe nzaha Gogi aho azahambwa mu gihugu cya Isiraheli mu kibaya cy'Abagenzi, iburasirazuba bw'ikiyaga cy'Umunyu. Ibyo bizatuma abantu badashobora kuhanyura. Gogi n'ingabo ze ni ho bazahambwa kandi hazitwa ‘Ikibaya cy'ingabo za Gogi’.
12Abisiraheli bazamara amezi arindwi bahamba iyo mirambo kugira ngo bahumanure igihugu.
13Abantu bose bazitabira kubahamba, ibyo bizabahesha icyubahiro ku munsi nzaba nihesheje ikuzo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
14“Mu iherezo ry'ayo mezi arindwi, bazatoranya abantu bazenguruke igihugu bashaka imirambo itarahambwa kugira ngo bayihambe, maze bahumanure igihugu.
15Igihe bazaba bazenguruka igihugu, nibabona amagufwa y'umuntu bazajya bahashyira ikimenyetso, kugira ngo abagenewe guhamba nibakibona bajye kuyahamba mu Kibaya cy'ingabo za Gogi.
16Aho kandi hazaba umujyi witwa Hamona, maze babe bahumanuye igihugu.”
17Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hamagara ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa z'amoko yose ubibwire uti: ‘Nimukorane muturutse impande zose, muze musangire igitambo nabateguriye. Ni igitambo gikomeye natambiye ku misozi ya Isiraheli. Muzarya inyama munywe n'amaraso,
18muzarya imirambo y'ingabo z'intwari munywe n'amaraso y'abategetsi b'isi. Bose bazicwa nk'amapfizi y'intama cyangwa amasekurume y'ihene, cyangwa abana b'intama, cyangwa ibimasa by'imishishe by'i Bashani.
19Muri ibyo birori nzabategurira muzarya ibinure muhage, munywe n'amaraso musinde.
20Muzarira ku meza yanjye muhage amafarasi n'abayagenderaho, muzarya abasirikari n'abantu bose b'intwari.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Imana ihumuriza Abisiraheli21Uhoraho aravuga ati: “Nzagaragariza amahanga ikuzo ryanjye, kandi amahanga yose azabona uko nzayahana nkoresheje ububasha bwanjye.
22Uhereye icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza, Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo.
23Amahanga azamenya yuko Abisiraheli bajyanywe ho iminyago ku bw'ibicumuro byabo. Koko rero barampemukiye ndabatererana, mbagabiza abanzi babo kugira ngo bashirire ku rugamba.
24Narabazinutswe mbahana nkurikije ububi bwabo n'ibicumuro byabo.”
25Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura Abisiraheli bakomoka kuri Yakobo mbavane aho bajyanywe ho iminyago, nzabagirira impuhwe bose kandi mbategeke kubahiriza izina ryanjye riziranenge.
26Icyo gihe bazibagirwa uko basuzuguwe n'ubuhemu bwose bangiriye, ubwo bari mu gihugu cyabo bafite amahoro ntawe ubatera ubwoba.
27Nimara kubagarura mbavanye mu mahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu by'abanzi babo, nzagaragariza ubuziranenge bwanjye muri bo amahanga menshi abireba.
28Ubwo ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo, yabagabije amahanga akabajyana ho iminyago. Nyamara nzabakoranya mbagarure mu gihugu cyabo nta n'umwe usigayeyo.
29Sinzongera kubatererana ukundi, kuko nzasuka Mwuka wanjye ku Bisiraheli.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.