1Umwami Dawidi amaze gutura mu ngoro ye, Uhoraho amuha amahoro amurinda abanzi bose.
2Dawidi abwira umuhanuzi Natani ati: “Dore ntuye mu ngoro yubakishijwe amasederi, naho Isanduku y'Imana iba mu ihema.”
3Natani aramusubiza ati: “Genda ukore uko ubitekereza, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.”
4Nyamara iryo joro Uhoraho abwira Natani ati:
5“Genda umbwirire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ntabwo ari wowe uzanyubakira inzu nzabamo.
6Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu ihema.
7None se muri icyo gihe cyose, hari n'umwe mu bayobozi nashyizeho kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nigeze mbaza impamvu mutanyubakira inzu y'amasederi?’
8None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.
9Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana, nagutsindiye abanzi bose kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.
10Igihugu cy'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nzacyāgura nkibatuzemo mu mahoro. Abagome ntibazongera kubakandamiza nka kera,
11igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nawe nzakurinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma.
12Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu rubyaro rwawe agusimbure ku ngoma, kandi nzakomeza ubwami bwe.
13Uwo ni we uzanyubakira inzu, nanjye nzakomeza ingoma ye iteka.
14Nzamubera Se na we ambere umwana, nakosa nzamuhana nk'uko umubyeyi ahana umwana we.
15Sinzigera mukuraho icyizere nk'uko nacyambuye Sawuli ubwo namurekaga nkamugusimbuza.
16Abazagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma, kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka.’ ”
17Natani abwira Dawidi ayo magambo yose nk'uko yayahishuriwe.
Isengesho rya Dawidi(1 Amateka 17.16-27)18Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.
19Nyamara wowe Nyagasani Uhoraho, wabonye ko ibyo bidahagije umpa Isezerano ryo kugirira neza ab'umuryango wanjye mu bihe bizaza. Koko iyo ni inyigisho uhaye umuntu, Nyagasani Uhoraho.
20Nkubwire iki se kandi Nyagasani Uhoraho, ko jye umugaragu wawe unzi neza?
21Ku bw'Isezerano ryawe n'ubushake bwawe wankoreye ibikomeye, urabimenyesha jyewe umugaragu wawe.
22Nyagasani Uhoraho, erega urakomeye, nta we muhwanye! Koko nta yindi mana ibaho itari wowe nk'uko twabyiyumviye.
23Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikorera igihugu cyawe ibikomeye kandi bitangaje imbere y'abantu bawe, ibavana mu Misiri imbere y'abanyamahanga n'imbere y'ibigirwamana byabo.
24Uhoraho, Abisiraheli wabagize ubwoko bwawe iteka ryose, nawe uba Imana yabo.
25None Uhoraho Mana, usohoze ibyo umvuzeho, n'abazankomokaho uzabakomereze iryo Sezerano iteka ryose.
26Izina ryawe rizakuzwa iteka ryose bavuge bati: ‘Uhoraho Nyiringabo ni we Mana y'Abisiraheli.’ Byongeye kandi, uhe umuryango wanjye gukomera imbere yawe.
27Koko ni wowe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli wanyihishuriye, urambwira uti: ‘Abazagukomokaho nzabaha gusimburana ku ngoma.’ Ni cyo gitumye mpangāra kugusenga.
28Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana kandi ibyo uvuga ni ukuri, kandi nanjye umugaragu wawe unsezeranyije ibyiza.
29Nuko rero Nyagasani, uhe umugisha ab'umuryango wanjye kugira ngo baguhore imbere iteka ryose. Koko Nyagasani Uhoraho, wavuze ko uzaha umugisha ab'umuryango wanjye iteka ryose.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.