Zaburi 99 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho ni Umuziranenge

1Uhoraho aganje ku ngoma,

amahanga nahinde umushyitsi.

Yicaye hagati y'abakerubi, isi nitingite.

2Uhoraho arakomeye muri Siyoni,

agenga amahanga yose.

3Amahanga nagusingize kuko ukomeye kandi ukwiye kubahwa,

koko uri Umuziranenge.

4Mwami nyir'imbaraga ukunda ubutabera,

ni wowe washyizeho imigenzereze iboneye,

ushyiraho ubutungane n'ubutabera mu Bisiraheli.

5Nimusingize Uhoraho Imana yacu,

nimwikubite imbere y'intebe ye ya cyami mumuramye,

koko ni Umuziranenge.

6Mu batambyi be hāri Musa na Aroni,

mu bamwiyambazaga hāri Samweli,

abo bose baramwiyambazaga akabagoboka.

7Yavuganiraga na bo mu nkingi y'igicu,

bakurikizaga amabwiriza n'amateka yabahaye.

8Uhoraho Mana yacu, ni wowe wabagobokaga,

wababereye Imana yabagiriraga imbabazi,

nubwo wabahanaga iyo babaga bacumuye.

9Nimusingize Uhoraho Imana yacu,

nimwikubite imbere ye ku musozi yitoranyirije mumuramye,

koko Uhoraho Imana yacu ni Umuziranenge!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help