Zaburi 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ikuzo ry'Imana n'icyubahiro yahaye umuntu

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi ya Dawidi.

2Uhoraho Mwami wacu,

erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose,

icyubahiro cyawe ukigaragariza ku ijuru!

3Imvugo y'ibitambambuga n'iy'abana bonka uyitsindisha abakurwanya,

icecekesha abanzi n'abahōra inzigo.

4Iyo nitegereje ijuru wiremeye,

nkitegereza ukwezi n'inyenyeri warishyizeho,

5ndibaza nti “Umuntu ni iki byatuma umuzirikana,

ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?”

6Mana, habuzeho gato ngo umuntu umugire nkawe,

wamutamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro.

7Wamuhaye gutegeka ibyo waremye,

byose urabimuha kugira ngo abigenge.

8Wamuhaye kugenga amatungo magufi n'amaremare,

umuha kugenga n'inyamaswa zo mu gasozi,

9n'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu mazi;

n'ibindi biremwa byose biyabamo.

10Uhoraho Mwami wacu,

erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help