Yobu 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yobu aravuga uko amerewe

1“Nyamara ubu abato kuri jye bangize urw'amenyo,

ba bandi nabonaga ba se ari nk'imbwa zirinda umukumbi wanjye.

2Erega n'ubundi nta cyo bari kumarira,

nta mbaraga bigiriraga bari ba nyakwigendera!

3Bari barazahajwe n'ubukene n'inzara,

bajyaga mu bigunda gushakirayo ibyo barya,

babishakiraga mu gasozi nijoro.

4Basoromaga ibibabi by'ibihuru,

basekuraga n'inguri bakazirya.

5Bari barabaye ibicibwa mu bantu,

bavugirizwaga induru nk'ibisambo.

6Biberaga mu mikokwe,

biberaga mu buvumo no mu masenga.

7Bahūmiraga mu biti,

bagerekeranaga mu bihuru by'amahwa.

8Bari imburamumaro batagira inkomoko,

bari ibicibwa mu gihugu.

9None ubu basigaye bankwena,

bangize iciro ry'imigani.

10Baranyitarura kuko mbatera ishozi,

ntibagira isoni zo kuncira mu maso.

11Erega Imana yarancogoje inancisha bugufi,

bityo abambonye bakambonerana!

12Abagome barampagurukiye kugira ngo banshinje,

bashakashaka uburyo bwo kuntembagaza,

bashakisha uburyo bwo kundimbura.

13Barantangatanze singira aho mpungira,

bashakashaka icyampitana,

ntawe ubakoma imbere.

14Baca icyuho bakanyuramo,

baza babyiganira kunsumira.

15Ubwoba bwarantashye,

icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga,

ihirwe ryanjye ryayoyotse nk'igicu.

16None amagara arimo arancika,

iminsi y'umubabaro iranyokamye.

17Nijoro amagufwa arara anguguna,

uburibwe bumūnga ntibucogora.

18Imana yanshikuje umwambaro wanjye,

yawunigishije mu ijosi.

19Yantuye mu cyondo,

nahindutse umukungugu n'ivu.

20Mana, ndagutakambira ariko ntunsubiza,

ndakwiyereka ariko ntunyitaho.

21Dore wambereye umugome,

untoteza n'imbaraga zawe zose!

22Unteza umuyaga ukangurukana,

unteza serwakira ikankoza hirya no hino.

23Nzi neza ko unshyira urupfu,

unjyana aho abantu bose bazajya.

24Kuki ukurikirana umukene ugutakambira,

kuki ugutakambira umurekera mu kaga?

25Mbese sinaririraga abari mu kaga?

Ese sinagiriraga abakene impuhwe?

26Nari nizeye umunezero ngwirirwa n'ibyago,

nari ntegereje umucyo ngwirirwa n'umwijima.

27Umutima wanjye uradiha ubutitsa,

iminsi y'umubabaro iranyugarije.

28Ngendana umubabaro ntihagire umpumuriza,

no mu ruhame ndahaguruka ngatabaza.

29Nabaye ruhabwanduru nka nyiramuhari,

nibanira na za mbuni nigunze.

30Umubiri wanjye warijimye numva unyomokaho,

numva umubiri wanjye uhinda umuriro.

31Inanga yanjye yahindutse iy'amaganya,

umwironge wanjye wahindutse uw'amarira.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help