1Ahitofeli abwira Abusalomu ati: “Reka ntoranye ingabo ibihumbi cumi na bibiri nkurikire Dawidi iri joro.
2Ndamugeraho ananiwe nta gatege, mutere ubwoba maze abari kumwe na we bose bahunge, hanyuma mwice asigaye wenyine.
3Bityo nzakugarurira abantu be bose, kuko kwica uriya ushaka ari ko kukugarurira bose, maze igihugu kikagira amahoro.”
4Iyo nama inyura Abusalomu n'abakuru b'Abisiraheli bose.
5Ariko Abusalomu aravuga ati: “Nimuhamagare Hushayi w'Umwaruki, na we twumve icyo abivugaho.”
6Hushayi ahageze, Abusalomu amusubiriramo ibyo Ahitofeli yababwiye, maze aramubaza ati: “Mbese twakurikiza iyo nama cyangwa hari ikindi ubivugaho?”
7Hushayi aramusubiza ati: “Noneho, inama Ahitofeli atanze si nziza.
8Nawe ubwawe uzi neza so n'ingabo ze, bose ni intwari zidatsimburwa, ni nk'ikirura batwariye ibyana. Uretse n'ibyo so amenyereye iby'intambara, nta kuntu yaba yaraye hamwe n'abandi.
9Ubu ashobora kuba yihishe mu buvumo cyangwa ahandi. Adutunguye hakagira abapfa muri twe, abazabyumva bazavuga bati: ‘Ingabo za Abusalomu zatsinzwe.’
10Ubwo rero n'uw'intwari ushiritse ubwoba nk'intare azacika intege, kuko Abisiraheli bose bazi ko so ari umurwanyi ukomeye kandi ko ari kumwe n'ingabo z'intwari.
11Inama nakugira rero ni uko wakoranyiriza hano Abisiraheli bose, uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, bakanganya ubwinshi n'umusenyi wo ku nyanja, maze wowe ubwawe ukabayobora ku rugamba.
12Aho azaba ari hose tuzamugeraho tuhazimagize nk'uko ikime gitonda hasi kikahazimagiza. Yaba we cyangwa abantu be nta wuzarokoka.
13Nagira umujyi ahungiramo Abisiraheli bose bazazana imigozi tuwukurure, tuwurohe mu kabande he kugira n'ibuye riwusigaramo.”
14Abusalomu n'abandi Bisiraheli bose baravuga bati: “Inama ya Hushayi w'Umwaruki iruse iya Ahitofeli.” Uko ni ko Uhoraho yaburijemo inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo ateze Abusalomu ibyago.
Dawidi ahungira hakurya ya Yorodani15Hushayi ahita ajya kubwira abatambyi Sadoki na Abiyatari, inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n'abakuru b'Abisiraheli, n'iyo we yabagīriye.
16Yongeraho ati: “Nimuhite mutuma kuri Dawidi ye kurara aho ari ku byambu bya Yorodani, ahubwo yambuke. Naho ubundi yarimburanwa n'abo bari kumwe bose.”
17Yonatani mwene Abiyatari na Ahimāsi mwene Sadoki ntibashoboraga kwinjira mu mujyi kugira ngo batababona. Bategerereza Enirogeli, aba ari ho umuja wabatumweho abahera ubutumwa bwo kugeza ku Mwami Dawidi.
18Ariko umusore aza kubabona abibwira Abusalomu. Yonatani na Ahimāsi bagenda biruka bagera i Bahurimu ku muntu wari ufite iriba iwe mu rugo, baryihishamo.
19Umugore nyir'urugo ashyira ikidasesa hejuru y'iriba, maze yanikaho impeke bituma nta wagira icyo ahakeka.
20Abagaragu ba Abusalomu binjira muri urwo rugo babaza uwo mugore bati: “Ahimāsi na Yonatani bari he?”
Arabasubiza ati: “Bambutse akagezi.” Barabashaka barababura bisubirira i Yeruzalemu.
21Bamaze kugenda, Ahimāsi na Yonatani bava mu iriba, bajya kubwira Umwami Dawidi inama Ahitofeli yatanze bati: “None ihute uhungire hakurya ya Yorodani.”
22Dawidi n'abo bari kumwe bose bahita bambuka Yorodani, bucya bose bageze hakurya.
23Ahitofeli abonye ko batemeye inama ye, yurira indogobe ye yisubirira iwe mu mujyi w'iwabo. Agezeyo atunganya ibyo mu muryango we, arangije arimanika bamushyingura hamwe na se.
24Dawidi yahungiye i Mahanayimu, hanyuma Abusalomu ahagurukana n'ingabo zose z'Abisiraheli bambuka Yorodani.
25Abusalomu yari yarashyizeho Amasa, kugira ngo abe umugaba w'ingabo wo gusimbura Yowabu. Amasa uwo yari mwene Yitira w'Umwishimayeli yabyaranye na Abigayile umukobwa wa Nahashi, akaba na murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.
26Abusalomu n'abo Bisiraheli bakambika mu ntara ya Gileyadi.
27Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w'i Raba umurwa w'Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w'i Lodebari, na Barizilayi w'Umunyagileyadi w'i Rogelimu,
28bamuzanira ibyo kuryamaho n'amabesani n'inzabya z'ibumba, n'ingano za nkungu n'iza bushoki n'ifu n'impeke zikaranze, n'ibishyimbo n'inkori,
29n'ubuki n'amata y'ikivuguto n'amavuta akuze, n'intama. Babizanira Dawidi n'abo bari kumwe kuko bibwiraga bati: “Bariya bantu biciwe n'inzara n'inyota n'umunaniro mu butayu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.